Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuvugwa ku rwego mpuzamahanga, umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamo ibibazo, aho abaturage bo muri Mikenke bongeye kwibasirwa n’ibitero bikomeye byahitanye ubuzima bw’abantu.
Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23 bwatangaje ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo zagabye ibitero bya drones mu gace ka Mikenke, ahatuwe n’abaturage benshi, bigahitana abantu babiri ndetse bikangiza inzu nyinshi. Amakuru atangwa n’iri huriro avuga ko ibi bitero byatangiye mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Werurwe 2026, bikomeza kugeza mu masaha ya mu gitondo saa mbili n’igice.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byakozwe hifashishijwe drones z’ubwiyahuzi, bigambiriye cyane cyane abasivili. Yagaragaje ko uretse abantu babiri bapfuye, hari n’abandi bakomeretse ndetse n’inzu nyinshi zasenyutse, ibintu byateye abaturage benshi guhunga no kwiheba.
Yagize ati: “Ibitero byahitanye abantu babiri, umwe arakomereka ndetse hasenyuka inzu nyinshi zituwemo, bituma abaturage benshi bagira ubwoba n’agahinda gakomeye.”
Aya makuru aje mu gihe hakomeje kugaragazwa impungenge ku iyubahirizwa ry’amasezerano agamije kugarura amahoro mu karere.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko ibi bitero bibaye mu gihe hari ingamba zari zimaze iminsi zishyirwa mu bikorwa, zigamije kugabanya ubushyamirane no gushaka ibisubizo birambye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Kanyuka yakomeje anenga ubutegetsi bwa Kinshasa, abushinja kudakurikiza ibyo bwiyemeje mu biganiro byabereye i Doha ndetse no mu masezerano yasinyiwe i Washington, asaba ko RDC yahagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR ndetse ikawurandura burundu.
Yavuze ko gukomeza kugaragara kw’ibikorwa byibasira abasivili, by’umwihariko mu bice bya Minembwe, bishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere no ku mibanire y’ibihugu.
Ku rundi ruhande, umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, aherutse kwibutsa ubuyobozi bwa RDC ko kurandura FDLR ari imwe mu ntambwe z’ingenzi zo kugera ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi byose bibaye mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje kuba mu buzima bugoye, aho imirwano idahagarara, ibitero bya hato na hato n’ikorwa ry’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kubashyira mu kaga, bagakomeza gusaba ko haboneka igisubizo kirambye cyagarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

