Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za Leta, FARDC, gukoresha indege zitagira abapilote zizwi nka drones mu kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abasivile, birimo Minembwe n’inkengero zaho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026, iri huriro rivuga ko mu ijoro ryakeye habaye ibitero bikomeye byagabwe mu misozi ya Gakenke, Kalingi ndetse no muri centre ya Minembwe. Rivuga ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu, bikomeretsa abandi, ndetse bigateza ihunga rikomeye ry’abaturage.
AFC/M23 ishimangira ko ibyo bitero byibasiye ahantu hatuwe cyane n’abasivile, ivuga ko ari igikorwa kigaragaza ikoreshwa ry’imbaraga zikabije ku baturage badafite aho bahuriye n’imirwano. Iri huriro rikomeza rivuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje gukorerwa abaturage mu gihe amahanga arebera ntacyo akora.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko batewe ubwoba n’ikoreshwa rya drones, bavuga ko zituma ibitero biba bitunguranye kandi bigira ingaruka zikomeye kuko bigwa mu bice bituwe. Hari amakuru avuga ko inzu zasenyutse, amatungo agapfa, ndetse ibikorwa by’ubuhinzi bikangirika.
Kugeza ubu, igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) ntikiragira icyo gitangaza kuri ibi birego, haba ku ikoreshwa rya drones cyangwa ku byangiritse bivugwa n’abaturage n’iri huriro.
Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba impande ziri mu mirwano yo muri Congo guhagarika ikoreshwa rya drones z’ubwiyahuzi, nyuma y’ibitero byabereye i Goma bigahitana ubuzima bw’abasivile barimo n’umukozi w’umuryango wita ku bana, UNICEF.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 na yo iherutse kwigamba ibitero byagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani, igaragaza ko imirwano ikomeje gufata indi ntera ndetse ikaba ishobora kurushaho gukaza umurego mu minsi iri imbere.
Abasesenguzi b’ibibazo bya politiki n’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drones mu ntambara rishobora gukomeza kongera ubukana bw’imirwano, cyane cyane mu bice bituwe cyane n’abaturage, bigatuma ikibazo cy’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu kirushaho gukomera.
Mu gihe nta gisubizo kirambye kiraboneka, abaturage ba Minembwe n’utundi duce twibasiwe bakomeje gusaba ko habaho ubufasha bwihuse ndetse n’igitutu mpuzamahanga kugira ngo imirwano ihagarare, ubuzima bw’abasivile burindwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

