Uwahoze ari Minisitiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Steve Mbikayi, yongeye guteza impaka nyuma yo gutangaza ko igihugu cye gikwiye gutera u Rwanda mu rwego rwo gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, Mbikayi yashyize ku rubuga rwa X inyandiko yise “Carte blanche n°191”, aho yagaragaje ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifate ingamba zikomeye mu guhangana n’u Rwanda.
Muri iyo nyandiko, Mbikayi yagarutse ku ijambo riherutse gutangwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yavuganaga n’abahagarariye ibihugu byabo bakorera i Kigali.
Uyu munyapolitiki wa Congo yavuze ko iryo jambo ryari rikubiyemo amagambo afatwa nk’ubushotoranyi kuri Leta ya Kinshasa ndetse no ku muryango mpuzamahanga.
Mbikayi yavuze ko nyuma yo kumvikana ku gukura ingabo ku butaka bwa Congo kubera igitutu cy’ibihano byaturukaga mu bihugu byo mu Burengerazuba, u Rwanda rwongeye kuvuga ko Kinshasa itarubahirije inshingano zo kurandura umutwe wa FDLR.
Yagize ati: “Nyuma yo kwemera gukura ingabo ze ku butaka bwa Congo kubera igitutu cy’ibihano bya Amerika, Perezida w’u Rwanda yongeye gusubira ku mvugo ishaje ivuga ko Kinshasa igomba gusenya FDLR.”
Mbikayi yavuze ko ibihano byashyizweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba, birimo guhagarika visa ku bayobozi bamwe, bidahagije kugira ngo ikibazo gikemuke.
Yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye kurushaho, harimo no gukoresha igisirikare.
Ati: “Mu guhangana n’iki kibazo, ibihano n’ibindi bihano bya dipolomasi ntibihagije. Igihe kirageze cyo gusubiriza ku kibuga Kagame ashobora kumva: icy’ingufu.”
Aya magambo ya Mbikayi aje yiyongera ku yandi amaze iminsi atangazwa na bamwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba Congo, barimo na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bagaragaza ubushake bwo gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Leta y’u Rwanda yo imaze igihe ivuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gifitanye isano n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba isaba ko uwo mutwe urandurwa burundu.
Iyi mvugo ya Mbikayi ishobora kurushaho kongera ubushyamirane bwa politiki hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ingorabahizi ku karere kose.
Aya magambo ya Steve Mbikayi yahise azamura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu karere, aho bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bemeza ko imvugo nk’iyi ishobora gukomeza gukaza umwuka mubi hagati ya Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari abavuga ko gusaba igitero cya gisirikare ku gihugu cy’abaturanyi bishobora guteza umutekano muke kurushaho mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe uburasirazuba bwa Congo busanzwe bufite imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko amagambo ye agaragaza umujinya wa bamwe mu banyapolitiki ba Congo ku buryo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo gikomeje kumara imyaka myinshi kidakemuka.
Icyakora abandi basesenguzi bagaragaza ko gukoresha imvugo y’intambara bishobora gutuma ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi birushaho kugorana, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko hakomeza inzira y’ibiganiro aho gukoresha ingufu za gisirikare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

