RDC ikomeje kwitambika u Rwanda yemeye gusinya amasezerano mpuzamahanga rwari rugiye gusinya.

RDC ikomeje kwitambika u Rwanda yemeye gusinya amasezerano mpuzamahanga rwari rugiye gusinya.

Umugabane wa Afurika ukomeje kwinjira mu murongo mushya w’imikoranire mpuzamahanga ku kibazo cy’abimukira, aho ibihugu bimwe bitangiye kwemera kwakira by’agateganyo abirukanwa mu bihugu bikize cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze gutangaza ko yemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika mu gihe gito, mu masezerano yagiranye na Washington.

Guverinoma y’iki gihugu yasobanuye ko abo bimukira bazajya bakirwa mu buryo bw’agateganyo, bagacungirwa hafi mu gihe dosiye zabo ziri gusuzumwa, kandi ko nta gahunda ihari yo kubatuza burundu ku butaka bwa Congo.

Minisiteri y’itangazamakuru ya RDC yagaragaje ko iki gihugu kizakomeza kugira ijambo rya nyuma ku bijyanye n’imicungire y’abo bazakira, aho hazagenzurwa igihe bazahamara, uburenganzira bahabwa ndetse n’uko bashobora kwamburwa uruhushya rwo kuhaba igihe byaba bibaye ngombwa.

Kinshasa yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku muco igihugu gisanzwe gifite wo kwakira impunzi n’abimukira, ndetse ko ari n’inshingano igamije gufasha mu gukemura ikibazo cyugarije isi yose. Byongeye, Amerika yemeye kuzajya yishyura amafaranga yose ajyanye no kwita kuri abo bimukira mu gihe bazaba bari ku butaka bwa RDC.

Ahateganyijwe kwakirira abo bimukira mu murwa mukuru wa Kinshasa hamaze gutegurwa, aho bazajya bacumbikirwa kandi bagacungirwa umutekano mu buryo bukomeye, mu gihe bagitegereje icyemezo cya nyuma ku hazaza habo.

Iki cyemezo cya RDC kije gikurikira indi migambi iri kuganirwaho n’ibindi bihugu byo mu karere, birimo u Rwanda na Uganda, byamaze kugaragaza ubushake bwo gufatanya na Amerika mu guhangana n’iki kibazo cy’abimukira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika byatangiye, nubwo bikiri mu ntangiriro. Yagaragaje ko iki atari igitekerezo gishya ku Rwanda, kuko rwigeze no kugirana amasezerano n’u Bwongereza ku bijyanye no kwakira abimukira.

Yasobanuye ko u Rwanda rufite umurongo uhamye wo gutanga amahirwe ku bantu bafite ibibazo hirya no hino ku isi, by’umwihariko abimukira bahura n’imbogamizi zo kubona aho baba n’uburenganzira bw’ibanze. Yibukije kandi ko igihugu cyigeze kwakira abimukira bari barafatiwe muri Libya, kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Ibi biganiro by’u Rwanda na Amerika byakuruye impaka mu Burayi, aho bamwe mu banyepolitike b’u Bwongereza banenze guverinoma yabo kuba yararetse amasezerano yari yaragiranye n’u Rwanda ku kibazo cy’abimukira.

Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, yanenze icyo cyemezo, avuga ko ayo masezerano yari kuba igisubizo gikomeye ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu mato mato. Yanashimye icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gushaka ubundi buryo bwo kohereza abimukira mu bindi bihugu, avuga ko ari urugero rw’imiyoborere ikomeye mu bijyanye no kurinda imipaka.

Ku ruhande rwa Amerika, amakuru agaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bushaka gushyira mu bikorwa isezerano bwahaye abaturage ryo gukaza ingamba zo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu igenamigambi riri gukorwa, u Rwanda rugaragara nk’igihugu gishobora kugira uruhare rukomeye, hashingiwe ku bunararibonye rwagaragaje mu kwakira abimukira no gufatanya n’ibindi bihugu mu kubashakira ibisubizo birambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui