Intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zigabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava mu mirongo itandukanye yemeza ko kuri uyu wa Gatandatu ingabo za FARDC zagabye ibitero mu gace ka Mushaki, kari muri Teritwari ya Masisi, ahaherereye hafi y’umujyi wa Sake.
Agace ka Mushaki gafite akamaro kanini mu by’umutekano n’ubucuruzi, kuko kari mu bilometero hafi 20 uvuye mu mujyi wa Sake. Aka gace kagize amateka y’imirwano ikomeye mu myaka ishize hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mwaka wa 2023, uyu mujyi wa Mushaki wigeze gufatwa n’umutwe wa M23 mu kwezi kwa Gashyantare. Nyuma yaho, uyu mutwe waje kuwuvamo ubwo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri aka karere.
Icyo gihe izo ngabo zari zoherejwe mu butumwa bwiswe EACRF, zari zije gufasha guhagarika imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu ntara za Kivu.
Nyuma y’igihe gito, mu Ukuboza 2023, umutwe wa M23 wongeye kwigarurira Mushaki, nyuma yo kwirukana ingabo z’u Burundi zari ziri muri ako gace zifatanyije na FARDC mu bikorwa bya gisirikare.
Kuri uyu wa Gatandatu, amakuru yatangajwe n’impande zitandukanye agaragaza ko Mushaki yongeye kuberamo imirwano ikomeye, aho FARDC yagabye ibitero ikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drone.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu buryo bukomeye kandi byibasira aho abaturage batuye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Kanyuka yasohoye amashusho agaragaza inzu z’abaturage zasenywe n’ibisasu byaguye muri ako gace.
Yavuze ko ibyo bitero byatumye abaturage benshi bahungira mu bice byegeranye, mu gihe abandi bagize ubwoba bwinshi bitewe n’urusaku rw’ibisasu byaturikaga mu bice bituwemo.
Mu magambo ye, Kanyuka yavuze ko ari “ibitero by’ubugome” bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya Congo.
Yagize ati: “Mu gihe amaraso y’abasivili b’Abanye-Congo akomeje kumeneka, abamenyereye kwigisha abandi ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bahisemo guceceka mu buryo buteye isoni kandi burakaje.”
Yakomeje anenga ibyo yise uburyarya bw’imiryango mpuzamahanga, avuga ko bamwe mu bakunze kuvuga ku burenganzira bwa muntu bakomeje kurebera ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa ku baturage.
Yavuze ko ibi byerekana kubogama gukomeye mu guhangana n’ibyaha by’intambara bikomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Congo.
Yashimangiye ko amaraso y’Abanye-Congo ari kumeneka adakwiye kurenzwa ingohe cyangwa ngo acecekwe, asaba ko hakorwa iperereza ku bitero byibasira abaturage.
Amakuru yaturutse mu baturage bo muri Masisi avuga ko imirwano yabayeho igihe kitari gito ku wa Gatandatu, bigatuma ibikorwa byinshi bihagarara muri ako gace.
Bamwe mu baturage bavuga ko bahungiye mu mashyamba cyangwa mu bindi bice begeranye na byo mu rwego rwo kwirinda ibisasu byakomezaga kugwa mu bice byabo.
Uretse Mushaki no mu nkengero zaho hafi ya Sake, amakuru avuga ko ibitero byagabwe n’ingabo za FARDC byanakomereje mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gace ka Gakenke muri Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru y’ibanze avuga ko habaye ibitero byahitanye abantu benshi.
Amakuru yemeza ko abantu 12 bahasize ubuzima mu gihe abandi umunani bakomeretse bikomeye.
Abaturage bavuga ko benshi muri abo bahitanywe n’ibyo bitero ari abasivili bari mu mirimo yabo isanzwe ubwo imirwano yabatunguraga.
Ibi bitero byongeye kongera impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara imaze imyaka myinshi igira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Mu gihe impande zihanganye zikomeje gushinjanya, abaturage bo muri utu duce bo bavuga ko ari bo bahora mu kaga, kuko imirwano akenshi ibera hafi y’aho batuye.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Leta ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku birebana n’ibi bitero byavuzwe i Mushaki no muri Minembwe.
Ariko abasesenguzi bemeza ko iyi mirwano ishobora kongera gukaza umwuka mubi mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice bikomeje guhanganira mo n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje kuvugwa ku rwego rw’akarere n’urw’amahanga, abaturage bo muri Masisi, Sake na Minembwe bakomeje gusaba ko amahoro arambye yaboneka kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

