RDC: Hadutse imirwano ikaze cyane nyuma y’igitero simusiga ku birindiro bya AFC/M23

Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamo ibibazo by’urusobe, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, Teritwari ya Walikale yongeye kuberamo imirwano ikaze yahanganishije umutwe wa AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo, ibintu byashyize abaturage mu bwoba n’akangaratete.

Iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa Kanune, uherereye muri Gurupoma ya Ikobo, aho amakuru aturuka muri ako gace avuga ko yatangiye mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ubwo abarwanyi ba Wazalendo bagabaga igitero gitunguranye ku birindiro bya AFC/M23.

Abaturage bavuga ko urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje rwahise rwumvikana hirya no hino, ibintu byateje igihunga gikomeye. Bamwe bahise bahunga bava mu ngo zabo, mu gihe abandi bahisemo kwifungirana mu nzu, bategereje kureba uko ibintu bihinduka.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Twakangutse twumva amasasu menshi cyane, abana bararira, abantu biruka bajya mu bihuru. Nta n’umutekano namba uhari.”

Gurupoma ya Ikobo imaze igihe igera hafi ku mwaka igenzurwa na AFC/M23, nyuma yo kwirukana abarwanyi ba Wazalendo bahagenzuraga mbere. Ibi byatumye ako gace kaba kamwe mu duce dufite agaciro gakomeye mu rugamba rw’imitwe ihanganye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu byumweru bishize, amakuru atandukanye yavugaga ko hari ibikorwa byo kongera ingufu ku ruhande rwa AFC/M23, by’umwihariko mu duce duturanye na Ikobo nka Kisimba. Ibi byatumye bamwe bakeka ko hari ibirindiro bishobora kuba byaragabanije abasirikare, cyane cyane mu gice cy’iburengerazuba bwa Buleusa, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Ikobo.

Abasesenguzi b’akarere bemeza ko ibi bishobora kuba ari byo Wazalendo yifashishije igaba igitero cyo kugerageza kwisubiza ibice yatakaje. Gusa kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruratangaza byeruye uko imirwano ihagaze cyangwa niba hari igice cyamaze gufatwa n’urundi ruhande.

Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi imaze iminsi ivugwa mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bikaba bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe.

Abaturage ba Walikale n’utundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru bakomeje gusaba ko haboneka umuti urambye wagarura amahoro, kuko ubuzima bwabo bukomeje kujya mu kaga uko iminsi ihita indi igataha.

Mu gihe nta gihindutse, impungenge ni zose ko iyi mirwano ishobora gukomeza gukaza umurego, cyane cyane mu duce dufite akamaro k’igisirikare n’ubukungu, bigatuma abaturage barushaho guhura n’ingaruka z’intambara zitabareba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui