RDC: FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bagaye ibitero simusiga byahangayikishije binatera ubwoba bukabije AFC/M23-Twirwaneho.

Komini ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomeje kwibasirwa n’ibitero byo mu kirere by’ingabo za Leta ya Kinshasa ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi mu minsi itatu ishize, aho hifashishijwe drones n’indege z’intambara zigambiriye ahatuwe n’abaturage.

Umutwe wa AFC/M23–Twirwaneho watangaje ko kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026, ingabo za FARDC zohereje mu kirere cya Minembwe drones zirenga 18, zose zigabwa mu bice bituwe cyane n’abasivili.

Umuvugizi wa Twirwaneho, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, yavuze ko ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage, byica abasivili benshi kandi bisenya ibikorwaremezo bya gisivili. Yavuze ko inzu zo guturamo, amavuriro ndetse n’insengero byangijwe n’ibi bitero byagabwe mu buryo abaturage bavuga ko budaheza ku ntego za gisirikare.

Ati: “Ibi bitero byagabwe ahari abaturage benshi, cyane cyane santere ya Minembwe, ahari impunzi n’abimuwe n’intambara bahunze umutekano muke. Drones zagabye ibisasu ku nzu z’abaturage, bituma abantu babura umutekano.”

Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko ibi bitero byateye ubwoba bukabije, aho benshi bamaze iminsi baryamye mu mashyamba no mu misozi, batinya kuguma mu ngo zabo. Abatangabuhamya bavuga ko abana, abagore n’abasaza ari bo bagizweho ingaruka zikomeye, kubera kubura aho kwihisha n’ubufasha bwihuse.

Col Kamasa yakomeje asobanura ko ibi bitero byakajije umurego mu kwezi kwa Mutarama 2026, cyane cyane nyuma y’uko ingabo za AFC/M23 zivuye mu mujyi wa Uvira. Ku bwe, ibi byerekana umugambi wa Leta ya Kinshasa wo gukomeza ibikorwa byo guhohotera abasivili b’Abanyamulenge.

Ati: “Ibi bikorwa bigaragaza umugambi uhamye wo kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge, hifashishijwe ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.”

MRDP–Twirwaneho yatangaje ko nubwo abasivili bakomeje kwibasirwa, itazahwema kurwanya ibikorwa byose bigamije kwica no guhohotera abaturage. Yavuze ko izakomeza gufata ingamba zo kurinda abaturage aho bishoboka, nubwo ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu gikomeje gufata indi ntera.

Ku rundi ruhande, nta tangazo rirambuye rirava ku buyobozi bwa Leta ya Kinshasa risobanura ku mugaragaro ibi bitero byo mu kirere n’ingaruka zabyo ku baturage ba Minembwe. Ibi bikomeje guteza impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko intambara iri gufata isura irushijeho guhungabanya abasivili.

Mu gihe imirwano n’ibitero bikomeje, abaturage ba Minembwe bakomeje gusaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kutirengagiza ibiri kubera muri aka gace, aho bavuga ko bari mu kaga gakomeye, mu gihe ijwi ryabo rikomeje kutumvikana ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bitero bikomeje kugabwa na drones n’indege z’intambara byateje impungenge zikomeye mu buyobozi bwa AFC/M23–Twirwaneho, ivuga ko bikomeje gufata indi ntera itigeze ibaho. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko uburyo ibi bitero bigabwa mu buryo budahitamo aho bigwa, cyane cyane mu bice bituwe n’abasivili, byerekana ko intambara irimo guhinduka igamije guhitana abaturage aho kwibasira intego za gisirikare. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’abaturage ba Minembwe buri mu kaga gakomeye kurusha uko byari bisanzwe.

AFC/M23–Twirwaneho ivuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bitero byo mu kirere byatumye hafatwa ingamba zihariye zo gukaza umutekano w’abaturage, nubwo bigoye mu bihe nk’ibi.

Yagaragaje ko kuba Leta ya Kinshasa ikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu kurasa ahari impunzi n’abimuwe n’intambara bituma icyizere cyose cyo kurinda abasivili kigabanuka. Ibi ngo byatumye uyu mutwe urushaho kugaragaza impungenge ku mahanga, usaba ko ibiri kubera i Minembwe byitabwaho byihuse mbere y’uko ibyago birushaho kwiyongera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Komini Minembwe iri kugabwaho ibitero bya drones n’indege z’intambara ubudasiba
Col Kamasa yatangaje ko Twirwaneho izakomeza kurwanirira abasivili bari kwibasirwa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui