Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuzamba, amakuru mashya ava ku rugamba agaragaza ko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 ikomeje guhindagurika, aho buri ruhande rushaka kugenzura uduce dufite akamaro kanini mu bya gisirikare n’ubukungu.
Ku wa Mbere, umutwe wa AFC/M23 wongeye kuva mu gace ka Kazinga gaherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Kazinga iherereye muri Segiteri ya Osso Banyungu, ni agace gafite akamaro mu kugenzura inzira ziganisha mu bice bitandukanye bya Masisi. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo ingabo za AFC/M23 zari zimaze kwirukana FARDC muri kariya gace, ariko nyuma y’imirwano yamaze umunsi wose, ingabo za Leta zongeye kukigarurira.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko imirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo bahungira mu bice byegeranye cyangwa mu mashyamba.
Uretse Kazinga, amakuru anavuga ko ingabo za AFC/M23 ziherutse no kuva mu duce twa Ndete na Buabo duturanye na Kazinga, ibintu byatumye haba impinduka mu buryo ingabo zihagaze ku rugamba muri kariya karere.
Iyi mirwano ibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho impande zombi zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge kagiye kavugwa mu biganiro by’amahoro.
Mu yandi makuru ajyanye n’iki kibazo, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko uhangayikishijwe n’imirwano ikomeje gukaza umurego muri aka karere, usaba impande zihanganye guhagarika imirwano byihuse.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya 25 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize EAC yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.
Mu itangazo ryasohotse nyuma y’iyo nama, abakuru b’ibihugu bya EAC bahamagariye impande zose ziri mu makimbirane guhagarika imirwano ako kanya no kubahiriza agahenge, bagaragaza ko inzira yonyine ishobora gukemura ikibazo ari ibiganiro bya dipolomasi.
Iryo tangazo rigira riti: “Inama yahamagariye impande zose ziri mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano ako kanya no kubahiriza agahenge, ndetse inashimangira ko ishyigikiye ko ayo makimbirane yakemurwa binyuze mu biganiro by’amahoro.”
Abakuru b’ibihugu kandi bagarutse ku biganiro bya Nairobi biyoborwa na EAC, bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe itandukanye iri mu ntambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Icyakora, nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje, imirwano ku rugamba iracyakomeza. Ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zagabye ibitero zifashishije indege zitagira abapilote (drone) mu gace ka Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byibasiye uduce dutuwemo n’abaturage, ivuga ko ari igikorwa kinyuranyije n’agahenge kagiye kavugwaho mu biganiro by’amahoro.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ubuyobozi bwa RDC bwo buvuga ko ingabo zabwo zikomeje kwitwara neza ku rugamba, ndetse bugashinja ihuriro rya AFC/M23 gusahura umutungo kamere uri mu bice rigenzura.
Guverinoma ya Congo ivuga ko amabuye y’agaciro ari mu bintu bikomeje guteza amakimbirane mu burasirazuba bw’igihugu, aho imitwe itandukanye irwanira kuyagenzura.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo ivuga ko ikibazo cy’umutekano muri aka karere gishingiye ku mpamvu z’igihe kirekire zirimo kutubahiriza uburenganzira bw’amoko amwe n’amwe n’ibibazo bya politiki.
Uyu mutwe uvuga ko nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje, harimo n’ibibera i Doha muri Qatar, hakiri inzitizi nyinshi zituma amahoro arambye atagerwaho.
Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bimaze imyaka irenga makumyabiri, by’umwihariko kuva nyuma y’Intambara ya Kabiri ya Congo yarangiye mu mwaka wa 2003.
Kuva icyo gihe, imitwe myinshi yitwaje intwaro yakomeje kuvuka muri aka karere, ihanganira ubutegetsi, uburenganzira bw’amoko atandukanye ndetse n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi bibazo by’umutekano byagize ingaruka zikomeye ku baturage, aho ibihumbi by’abantu bakomeje guhunga ingo zabo buri gihe imirwano yongeye kubura.
Imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha bwihuse ikomeje gutanga impuruza ivuga ko abaturage benshi mu burasirazuba bwa RDC bahura n’ibibazo bikomeye birimo ibura ry’ibiribwa, ubuvuzi budahagije ndetse n’umutekano muke.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko icyifuzo cya EAC cyo gusaba agahenge gishobora kuba intambwe nshya yo kongera gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro, cyane cyane mu gihe akarere kose gakeneye umutekano urambye.
Uyu muryango w’akarere ugizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani , y’Epfo, Somaliya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje gushaka uruhare rukomeye mu gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo hakomeje gusabwa agahenge no gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi, impuguke zigaragaza ko amahoro arambye azagerwaho gusa igihe impande zose zizashyira imbere inyungu z’abaturage no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kurangiza burundu amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

