RDC: Abaturage bamwe bari mu marira menshi nyuma yuko Guverinoma ibatunguye ikavuga ko igiye gutangira gusenya inzu za bo.

Abaturage bo mu gace ka Fungurume, mu Ntara ya Lualaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batunguwe bikomeye n’itangazo ribamenyesha ko Guverinoma igiye gusenya amazu ya bamwe muri bo, nyuma y’imyuzure ikomeye iherutse kwibasira aka gace.

Iki cyemezo kije gikurikira ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize, igateza imyuzure yangije inzu n’ibikorwa remezo, igasiga imiryango irenga 600 mu kangaratete. Ubuyobozi buvuga ko gusenya ayo mazu ari imwe mu ngamba zo kwirinda ko ibiza nk’ibi byongera guteza ibihombo.

Amazu ateganyijwe gusenywa ni ayubatse mu duce tutemewe guturwamo, cyane cyane hafi y’umugezi wa Dipeta, warenze inkombe zawo ugasenyera abaturage. Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko inzu zose ziri munsi ya metero 50 uvuye ku mugezi zigomba kwimurwa, kandi zimwe muri zo zizasenywa burundu.

Icyakora, iki cyemezo cyatunguranye cyane ku baturage benshi bavuga ko batigeze baburirwa mbere ko aho batuye hatemewe. Bamwe bavuga ko bamaze imyaka myinshi bahatuye kandi bafite ibyangombwa by’ubutaka.

Umwe mu baturage batuye ku muhanda wa Inamizi yavuze ko “twatunguwe no kumva ko inzu zacu zizasenywa. Twahuye n’imyuzure, dutakaza byinshi, none hiyongereyeho no gusenyerwa.” Abandi na bo bagaragaza impungenge ku hazaza habo n’aho bazerekeza.

Guverinoma y’Intara ya Lualaba ivuga ko iki cyemezo kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gushyira mu bikorwa amategeko agenga imyubakire n’imiturire. Ubuyobozi bwashimangiye ko politiki yo kutihanganira inyubako ziri mu duce twa “non aedificandi” igiye gushyirwa mu bikorwa nta bworoherane.

Abayobozi barimo Jean-Pierre Kalenga, Minisitiri ushinzwe Ubutaka n’Iterambere ry’Icyaro; Pitshou Kainda Kasela, Minisitiri w’Ubuzima, Uburezi n’Imibereho Myiza; na Moïse Mukepe, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Imiturire, basuye aho ibiza byabereye basobanura ko abaturage bazafashwa kwimurirwa ahandi.

Hatangajwe ko hazategurwa ahantu hashya ho kwimurira imiryango izasenyerwa, ndetse hagatangwa ubufasha bwihuse burimo icumbi ry’agateganyo n’ibikoresho by’ibanze. Ariko bamwe mu baturage bavuga ko batizeye neza uko iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa remezo byinshi byangiritse, birimo ikigo nderabuzima cya Uzima n’amashuri ya Maendeleo na El Shadael, aho amasomo yahagaritswe kubera amazi yinjiyemo.

Abaturage benshi bavuga ko iki cyemezo cyo gusenya amazu yabo kibasigiye intimba n’agahinda kenshi, cyane ko kije gikurikira ibiza by’imyuzure byari bimaze kubasiga iheruheru. Bamwe bavuga ko batari batarabasha no gusana ibyangiritse, none bakaba bongeye kubwirwa ko bagomba gusenyerwa burundu aho bari batuye. Bavuga ko bumva basa n’abahanirwa ibiza batateje, kandi bari basanzwe babayeho mu buzima bugoye.

Umwe mu babyeyi batuye mu gace ka Dipeta yagize ati: “Imvura yadusenyeye inzu, dutakaza ibikoresho byose. Twaraye hanze n’abana bato. None badusabye ko tugomba kwimuka, kandi nta handi dufite ho kujya. Birababaje cyane.”

Avuga ko inzu ye yayubatse buhoro buhoro mu myaka irenga icumi, ayikuye mu maboko ye n’umugabo we, none kuba bayisenya ngo ni nko kubambura amateka yabo.

Undi muturage wo ku muhanda wa Inamizi na we yagaragaje agahinda ke agira ati: “Ntitwigeze tubwirwa ko aha hantu hatemewe. Twaguze ibibanza ku buryo busanzwe, twishyura amafaranga menshi. Ubu kutubwira ko bagiye gusenya, nta ngurane irumvikana, biradutunguye kandi biraduca intege.” Avuga ko adasobanukiwe uko azongera gutangira ubuzima bushya nta bushobozi afite.

Hari n’abagaragaza impungenge ku bana n’abasaza badafite aho berekeza. Umusaza umwe yagize ati: “Nari narubatse inzu yo kuruhukiramo mu zabukuru. Ubu barambwira ngo ndimuke. Nta mbaraga mfite zo kongera kubaka. Icyo dusaba ni uko batwumva, bakaduha igihe n’ubufasha bufatika mbere yo gusenya.”

Abaturage benshi bahuriza ku kuba bifuza ibiganiro n’ubuyobozi ndetse n’ubufasha bufatika mbere y’uko igikorwa cyo gusenya gitangira.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui