RDC: Abaturage b’abanyamulenge bashutswe bahungira ahari ingabo z’umwanzi zabagabye ho igitero simusiga.

RDC: Abaturage b’abanyamulenge bashutswe bahungira ahari ingabo z’umwanzi zabagabye ho igitero simusiga.

Ibibazo by’umutekano mucye bikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire y’i Mulenge, by’umwihariko mu gace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, aho abaturage bavuga ko bari mu bihe bikomeye by’urujijo, ubwoba n’ubuhunzi, bamwe bakaba banaze ko bashutswe bakajyanwa ahari umwanzi.

Amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko bamwe mu baturage bo muri Kajembwe bashutswe n’umutwe wa Gumino, bakajyanwa mu duce bivugwa ko tugenzurwa n’imitwe irwanya Abanyamulenge.

Ubutumwa bwatanzwe n’umuturage umwe bwumvikanamo impuruza n’agahinda, aho yasabye ubutabazi bwihutirwa, agaragaza ko hari abajyanywe ahitwa Muirambo mu bice by’abanzi.

Ibi birego byatumye abaturage benshi batangira kwibaza ku ruhare rw’imitwe imwe n’imwe yitwaje intwaro ikorera muri aka karere.

Gumino isanzwe ivugwaho gukorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ndetse n’indi mitwe irimo Wazalendo na FDLR, hamwe n’ingabo z’u Burundi, mu bikorwa byibasiye uduce dutuwe n’Abanyamulenge.

Mu minsi ishize, ibikorwa by’intambara byarushijeho gufata indi ntera. Abaturage bavuga ko hagati yo ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ibitero bikomeye byagabwe mu duce dutandukanye twa Ndondo, birimo Gongwa, Mitamba, Bugogoma na Kanogo.

Ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abantu, bikomeretsa benshi, ndetse bisahura amatungo arimo inka, ihene n’intama, ibintu byari inkingi y’imibereho yabo.

Uretse ubwicanyi n’ubusahuzi, abaturage bahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi. Abenshi bahungiye mu mashyamba no mu duce tutagerwamo byoroshye, cyane cyane mu gace ka Gahuna, aho ubuzima bukomeje kuba bubi kubera kubura ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi.

Ibi bibazo byiyongera ku byari bisanzwe bihari, bigatuma abaturage bavuga ko batagifitiye icyizere inzego z’umutekano. Bamwe bagaragaza ko aho kubarinda, hari ababa babashyira mu kaga cyangwa bakabakoreshwa mu nyungu z’intambara.

Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kuvugwa nk’ugerageza kurinda abaturage b’Abanyamulenge no gukumira ibitero by’imitwe ibarwanya. Amakuru avuga ko uyu mutwe ugenzura uduce tumwe na tumwe nka Murambya, aho ukomeje guhangana n’ingabo za Leta n’imitwe ziyishyigikiye.

Nubwo hari imbaraga zivugwa ku ruhande rw’abarwana ku nyungu z’abaturage, ubuzima bwa buri munsi bukomeje kuba ingorabahizi. Abaturage benshi bari mu bwigunge, badafite ubufasha bw’ibanze, ibintu bituma ikibazo cy’ubutabazi kirushaho kuba ingorabahizi.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko ibi birego byo gushuka abaturage no kubajyana mu bice by’abanzi bigaragaza isura mbi y’intambara, aho abaturage basanzwe bahindurwa ibikoresho by’imirwano.

Bemeza ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatabayeho guhagarika imirwano, ibiganiro byimbitse hagati y’impande zose, no gushyira imbere uburenganzira n’umutekano by’abaturage bose nta vangura.

Mu gihe ibyo byose bikomeje, abaturage ba Ndondo na Bijombo basaba ubutabazi bwihutirwa, cyane cyane uburinzi bwizewe, ibiribwa n’ubuvuzi, kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui