RDC: Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuva mu bindi bice byinshi bagenzuraga.

Mu gihe amaso y’akarere n’ay’amahanga akomeje kwitegereza ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 ukomeje gutungura benshi, aho ibikorwa byo kuvana ingabo mu bice bitandukanye byiyongereye, none bikaba byageze no muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru mashya yo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026 agaragaza ko uruhererekane rw’ukwimuka kw’ingabo za AFC/M23 rwagaragaye mu duce twinshi, cyane cyane i Minjenje na Mpety muri Gurupoma ya Kisimba, ndetse no muri Kanune muri Gurupoma ya Ikobo.

Abatangabuhamya bavuga ko babonye abarwanyi ba AFC/M23 bagenda mu matsinda manini, bamwe bari mu modoka, abandi bagenda n’amaguru, baherekejwe n’ibikoresho byabo bya gisirikare. Ibi byabanje kugaragara mu gace ka Banakindi, mbere y’uko bigera no mu bindi bice nka Kalembe.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze yemeje aya makuru, anavuga ko nubwo ingabo nyinshi zavuye muri utu duce, hari abasirikare bake basigaye mu rwego rwo gukomeza kugenzura ahantu h’ingenzi.

Amakuru akomeza kugaragaza ko izi ngabo zerekeje mu gace ka Miriki, kegereye Teritwari ya Lubero—aho AFC/M23 yari imaze iminsi ivana ingabo mu bice byinshi kuva tariki ya 23 Werurwe.

Ibi byiyongera ku yandi makuru yavugaga ko uyu mutwe wamaze kuva mu duce twa Kipese, Lunyasenge, Bukununu, Musiya, ndetse n’utundi twinshi two muri Lubero, hasigara gusa ingabo nkeya mu gace ka Katondi.

Nubwo AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro impamvu y’uku kwimuka kwagutse, amakuru ava imbere muri uyu mutwe yagiye agaragaza ko ari intambwe igamije gushyigikira inzira y’amahoro, bijyanye n’ibiganiro biherutse kubera i Doha na Washington hagati ya RDC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasesenguzi bamwe babona ibi nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe ushobora kuba uri kugerageza kubahiriza ibyo wasabwe mu rwego rwa dipolomasi, kugira ngo habeho kugabanya imirwano no gutanga amahirwe ku biganiro.

Gusa abandi baracyafite impungenge, bavuga ko uku kwimuka gushobora no kuba ari uburyo bwo kwisuganya no guhindura aho imbaraga zizibanda, cyane cyane ko hari ibimenyetso byerekana ko mu majyepfo, mu mujyi wa Uvira, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bakomeje kongera imbaraga za gisirikare.

Uku kwimuka gukomeje kuba mu gihe muri Lubero, aho AFC/M23 yavanye ingabo mbere, hatangiye kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa n’umutekano mucye bishinjwa imitwe ya Mai-Mai (Wazalendo).

Amakuru agaragaza ko bamwe mu baturage, by’umwihariko abayobozi gakondo n’abandi bakekwaho gukorana na M23, batangiye gufatwa no gutotezwa. Ibi byateje ubwoba bukomeye mu baturage, bamwe batangira kongera guhunga nubwo bari bamaze igihe gito batangiye gutaha.

Kugeza ubu, uduce twinshi twavuyemo AFC/M23 turi mu maboko y’imitwe itandukanye ya Mai-Mai, mu gihe ingabo za FARDC zitaragera hose ngo zigarure umutekano mu buryo buhamye.

Mu gihe AFC/M23 iri kugabanya ibikorwa mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru, mu majyepfo ho ibintu birasa n’ibihindura isura. Uvira yamaze guhinduka ibirindiro bikomeye bya gisirikare, aho ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa bashyize hamwe imbaraga zirimo ibikoresho biremereye nka artillery ishobora kurasa intera ndende igera kuri kilometero 70, drones, n’izindi ntwaro zigezweho.

Ibi bituma bamwe mu basesenguzi babona ko hashobora kuba hari impinduka mu murongo w’intambara, aho ibikorwa bikomeye bishobora kwimukira mu majyepfo, mu gihe mu majyaruguru hagenda hasigara icyuho cy’umutekano.

Nk’uko byagiye bigaragara, abaturage ni bo bakomeje kwibasirwa n’izi mpinduka. Mu gihe bamwe bari batangiye kugaruka mu byabo bitewe n’ituze ryari ryatangiye kuboneka, ibikorwa bishya by’ihohoterwa n’umutekano mucye byongeye kubashyira mu kaga.

Uku kwimuka kw’ingabo za AFC/M23, n’ingaruka zagukurikiyeho, byatumye benshi bibaza niba koko amahoro ari hafi cyangwa niba ari indi ntera y’intambara iri gufata indi sura.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui