Rayon Sports rwakingaga babiri yinjiye mu bihe bishya: Yasinye amasezerano ya miliyari 5,1 Frw azahindura amateka ya Gikundiro

kipe ya Rayon Sports FC yongeye guhindura amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire afite agaciro ka miliyari 5,1 z’Amafaranga y’u Rwanda, agamije kuyikura mu bibazo by’amikoro byari bimaze imyaka muri iyi kipe.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2026, hagati ya Rayon Sports na kompanyi yo muri Tanzania ya Jayrutt Investment Limited, mu muhango wabereye ku kibuga cya Gikundiro, witabiriwe n’abagize Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko aya masezerano atandukanye n’andi yari asanzwe azwi mu mupira w’amaguru, aho atari ay’ubuterankunga busanzwe, ahubwo ari ay’ubucuruzi busesuye.

Murenzi Abdallah yasobanuye ko Jayrutt Investment Limited ikora ubucuruzi bujyanye n’ibikoresho bya siporo, by’umwihariko ibifitanye isano n’umupira w’amaguru, bityo impande zombi zikaba zabonye aho inyungu zihurira.

Yagize ati: “Amasezerano twagiranye ni ay’ubucuruzi, si ubuterankunga busanzwe. Bazadufasha mu myambaro, ariko banageze ibikoresho ku bakunzi ba Rayon Sports, babigure. Ibi bizatuma ikipe ibona inyungu iturutse no mu bucuruzi.”

Yakomeje agaragaza ko Jayrutt ifite ubunararibonye mu gukusanya imisanzu y’abanyamuryango hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu Rayon Sports nayo yari yaratangiye, ariko bigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi binyuze muri ubu bufatanye.

Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Jayrutt izajya iha Rayon Sports ibihumbi 700 by’Amadolari ya Amerika ku mwaka, angana na miliyari 1,02 Frw, bigatuma mu gihe cyose cy’amasezerano amafaranga azagera kuri miliyari 5,1 Frw.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko aya mafaranga azaba agize hafi 70% by’ingengo y’imari ikipe yakoreshaga mu mwaka w’imikino, yabarirwaga hafi ya miliyari 1,5 Frw.

Murenzi Abdallah yavuze ko aya masezerano ategerejweho gukemura burundu ikibazo cy’amikoro make, by’umwihariko ibirarane by’imishahara n’ibibazo byagaragaraga mu kugura no kugumana abakinnyi.

Ati: “Ibyo twitaga ubukene bw’akarande tugiye kubisezera. Nta mushahara uzongera gutinda, nta bibazo by’ibirarane mu kugura abakinnyi. Amasezerano azatangira kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27, kuva muri Nyakanga.”

Ku ruhande rwa Jayrutt Investment Limited, umuyobozi wayo Joseph Rwegasira yavuze ko intego nyamukuru y’aya masezerano atari ugukuramo inyungu nyinshi, ahubwo ari ugushyigikira iterambere rya siporo y’u Rwanda.

Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu yo mu Rwanda igiranye amasezerano na Jayrutt, nyuma ya Gasogi United ihabwa ibihumbi 200$ ku mwaka na Kiyovu Sports ihabwa ibihumbi 500$ ku mwaka. Amakuru avuga ko nyuma y’aya makipe atatu, APR FC ishobora gukurikiraho igahabwa miliyoni 1$ ku mwaka.

Mu rwego mpuzamahanga, Jayrutt Investment Limited yasinyanye amasezerano akomeye na Simba SC yo muri Tanzania muri Mata 2025, aho impande zombi zizakorana kugeza mu 2030 mu masezerano afite agaciro ka miliyoni 14,4 z’Amadolari ya Amerika.

Gusa nubwo ayo masezerano agaragara nk’akomeye, biracyagoye kubona amakuru ahagije kuri internet agaragaza umutungo rusange w’iyi kompanyi. Ku rubuga rwayo, Jayrutt igaragaza ko ikora mu nzego zitandukanye zirimo gutunganya no gukwirakwiza ibinyobwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibya siporo, gukora amasabuni no gutanga serivisi zo gutwara imizigo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Rayon Sports yasinye amasezerano yitezweho kuyinjiriza arenga miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itanu
Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n’Umuyobozi wa Jayrutty Investment Limited, Joseph Rwegasira nyuma yo gusinya amasezerano
Abayobozi ba Rayon Sports na Jayrutt bifotozanya nyuma yo gusinyana amasezerano y’amateka

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui