Raporo y’ibanga yakozwe n’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) igaragaza ishusho itangaje kandi iteye ubwoba y’amasaha ya mbere yakurikiye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994.
Iyo ndege yaguye i Kanombe, hafi y’urugo rwa Perezida Habyarimana, ihitana ubuzima bwe n’abandi bayobozi bakomeye barimo Gen Maj Déogratias Nsabimana n’abaminisitiri batandukanye b’u Rwanda n’u Burundi.
Uru rupfu rwatunguye benshi ariko si bose, kuko raporo igaragaza ko hari imigambi yari imaze igihe itegurwa mu ibanga.
Iyi raporo ivuga ko bamwe mu basirikare bakomeye b’intagondwa bari mu ngabo za Leta (Ex-FAR), cyane cyane abari bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bashobora kuba ari bo bagize uruhare rukomeye mu guhanura iyo ndege.
Bivugwa ko izi ngabo zari zifite ubushobozi buhambaye bwo guhanura indege, zirimo imbunda 35 zabugenewe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa.
Ibi byatumye hibazwa impamvu igikorwa nk’iki cyabaye mu buryo bwihuse kandi gisa n’icyateguwe neza, cyane ko cyakurikiwe n’ibikorwa byihuse by’ubwicanyi bwari bwarateguwe mbere.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Rawson, yahise atanga ubutumwa bwihuse abwira igihugu cye ko igihugu kiri mu ntambara, nubwo icyo gihe yatekerezaga ko ari imirwano iri i Kigali gusa.
Nyamara uko amasaha yagendaga yicuma, byarushagaho kugaragara ko atari intambara isanzwe. Hirya no hino mu gihugu, Abatutsi batangiye kwicwa mu buryo bwateguwe kandi bwihuse. Bamwe bicwaga bahunga, abandi bakicirwa mu ngo zabo.
Interahamwe zifatanyije n’abasirikare zatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica, zivuga amagambo yuzuyemo urwango, zivuga ko hari abari “gusasirwa umubyeyi” abandi bakamworoswa.
Raporo ya CIA igaragaza kandi uruhare rw’abasirikare barindaga Perezida mu bwicanyi bwakurikiyeho, aho bagize uruhare mu kwica Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana. Uyu mugore wari ufite inshingano zo kuyobora guverinoma muri ayo masaha akomeye, yagerageje gushaka aho ahungira.
Yabanje kugerageza kugera ku rugo rw’Umuyobozi Wungirije wa Ambasade ya Amerika, ariko yumvise amasasu hafi aho arahunga. Nyuma yagerageje kugera ku biro bya UNDP, ishami rya Loni rishinzwe iterambere, ariko agezeyo asanganirwa n’abasirikare barindaga Perezida, bahita bamwica.
Muri ayo masaha ya mbere, igihugu cyari cyatangiye kuyoborwa n’abasirikare. Bivugwa ko bari bafite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bushya no “gushyira ibintu mu buryo,” ndetse bakaba bari bateganyije inama ikomeye yagombaga kuba saa tanu z’igitondo. Gusa ntiharamenyekana niba iyo nama yarabaye cyangwa ibyavugiwemo.
Hari amakuru y’uko habayeho kutumvikana hagati y’inzego z’umutekano, zirimo abasirikare, abarinzi b’umukuru w’igihugu n’abajandarume, ibintu byarushijeho guteza urujijo mu buyobozi bw’igihugu.
Mu mihanda ya Kigali no mu gihugu hose, hari hashyizweho bariyeri nyinshi zatumaga ubuzima buhagarara.
Abantu ntibashoboraga kujya ku kazi, kugenda byari ikibazo gikomeye, ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kigali cyari cyafunzwe burundu, gifungishijwe ibikamyo bitanu byari byashyizwe mu nzira z’indege.
Iyi raporo y’ibanga igaragaza ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ritari igikorwa cy’akanya gato cyabaye mu buryo butunguranye gusa, ahubwo ryakurikiwe n’ibikorwa byihuse kandi bigaragara ko byari byarateguwe mbere.
Byabaye intangiriro y’ibihe bibi cyane byakurikiyeho, aho igihugu cyinjiye mu mwijima w’ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi.
Amakuru akubiye muri iyi raporo akomeza gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rw’abari abayobozi n’inzego z’umutekano muri ayo mateka, ndetse bigasiga isomo rikomeye ku kamaro ko gukumira ivangura n’ingengabitekerezo mbi ishobora kuganisha ku mahano nk’ayo u Rwanda rwanyuzemo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

