Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije akarere n’umuryango mpuzamahanga, inama yabereye muri Qatar yongeye kugaragaza ubushake bwo gushaka ibisubizo bya politiki n’amahoro arambye.
Muri iyi nama yahuje Ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC, hasabwe ko ingabo z’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri RDC, MONUSCO, zoherezwa mu Mujyi wa Uvira.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, iki cyemezo cyafatiwe mu nama yari igamije kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati y’impande zombi, binyuze mu buryo buzwi nka Ceasefire Oversight and Verification Mechanism. Qatar yakiriye iyi nama nk’igihugu gihuriza impande zishyamiranye, mu murongo wo gushakira amahoro arambye Uburasirazuba bwa RDC.
Iyo nama yanagarutse ku isesengura ry’imiterere y’umutekano mu Ntara za Kivu, aho hakomeje kugaragara intambara, kwimurwa kw’abaturage n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu. Abayitabiriye bagaragaje ko n’ubwo hari intambwe zimwe zatewe, hakiri imbogamizi zikomeye zituma amahoro adindira, bityo hakenewe ingamba zifatika kandi zihuriweho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje kandi ko Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23 byashyize umukono ku nyandiko igena imirongo migari y’ibiganiro bizakomeza, ndetse n’uburyo bizakorwa. Iyo nyandiko yemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), igaragaza ko akarere kakomeje kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ikibazo cya RDC.
Impande zombi zanongeye gushimangira ubushake bwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025 i Doha, agamije guhagarika imirwano no gushyira imbere inzira y’amahoro. Mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2026, Qatar yavuze ko AFC/M23 na Leta ya RDC bemeranyije gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byose mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’umutekano.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’indorerezi, hamwe na Togo nk’umuhuza wagenwe na AU. Hari n’abahagarariye MONUSCO na ICGLR, by’umwihariko mu rwego rwo gusuzuma uruhare rw’izi nzego mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Abitabiriye bagarutse ku kamaro ko gushyiraho uburyo bunoze bwo guhanahana amakuru, kunoza itumanaho hagati y’impande bireba, no gukoresha ingamba zihamye mu kugenzura uko imirwano ihagarikwa. By’umwihariko, MONUSCO yasabwe kohereza ingabo muri Uvira kugira ngo zifashe mu bugenzuzi no mu gukumira ko habaho kongera gusubira mu ntambara.
Iki cyemezo kije mu gihe Uvira imaze iminsi ivugwamo byinshi. Ku wa 10 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23 ryari ryatangaje ko ryafashe uyu mujyi uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Gusa nyuma y’iminsi mike, ku wa 17 Mutarama 2026, abarwanyi b’iri huriro batangaje ko bawuvuyemo.
AFC/M23 isobanura ko icyemezo cyo kuva muri Uvira cyafashwe hagamijwe gusubiza ku busabe bw’umuryango mpuzamahanga, igashimangira ko iharanira amahoro n’inzira ya politiki aho gukomeza intambara. Iri huriro rikomeje kunenga Leta ya RDC, rivuga ko yo ikunze gushyira imbere igisirikare aho gushyira imbere ibiganiro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

