Igikorwa cya Polisi ya Kenya cyo gutabara abakobwa 67 cyongeye gushyira mu majwi ubucuruzi bw’abantu bukomeje gufata indi ntera, cyane cyane bwihishwe inyuma y’amasezerano y’akazi mu mahanga.
Aba bakobwa basanzwe bakomoka mu bice bitandukanye, bari bafungiwe mu nzu imwe yo mu gace ka Njoro, mu Ntara ya Nakuru, aho bari bategereje koherezwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Nelson Koech, agaragaza ko gutabara aba bakobwa byaturutse ku butwari bw’umwe muri bo wabashije guhamagara polisi asaba ubufasha. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zihagoboka zisanga abo bakobwa babayeho mu buzima bubi, aho bari bamaze amezi bafungiwe mu nzu irimo umwanda ukabije, bagahohoterwa ndetse bakanakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.
Abatabawe bavuze ko ubuzima babayemo bwari bukomeye cyane, aho baryamaga mu kivunge, amasazi ari menshi, kandi nijoro bakabura uko basinzira kubera umwuka mubi n’aho batuye hadatunganye. Ugerageje kubaza ibijyanye n’urugendo rwe cyangwa akazi yari yijejwe, yahitaga ahanwa bikomeye, ibintu byabashyiraga mu bwoba bukabije.
Iperereza rya polisi ryagaragaje ko iyi nzu yakorerwagamo ibikorwa byo kwakira abakobwa bashaka akazi mu mahanga, ikagenzurwa n’ikigo cy’abanyamahanga cyari gisanzwe gikora aka kazi ariko uruhushya rwacyo rukaba rwararangiye mu Ukuboza 2025.
Nubwo polisi yahise ifata icyemezo cyo gufunga iki kigo, abacyunganira mu mategeko batangaje ko batazemera icyo cyemezo, bakaba biteguye kujya mu nkiko.
Ku ruhande rw’iki kigo, umwe mu bagihagarariye yavuze ko batari bazi iby’ihohoterwa rivugwa, ndetse yemeza ko nk’umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, yagakwiye kuba ari we urengera abo bakobwa aho kubarega.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza ubukana bw’amanyanga akorwa n’ibigo byiyita ibyohereza abantu mu kazi, nyamara bikabashyira mu mutego w’ubucuruzi bw’abantu. Minisiteri y’Umurimo muri Kenya yatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 honyine yakiriye ibirego 390 bifitanye isano n’ibigo bikoresha uburiganya mu gushakira abantu akazi.
Guverinoma ya Kenya ikomeje gusaba abaturage bayo gushishoza no gukoresha inzira zemewe n’amategeko mu gushaka akazi, cyane cyane mu mahanga, kuko benshi bagwa mu mutego w’ababizeza inyungu nyinshi ariko bikarangira babaye ibicuruzwa.
Iki gikorwa cya polisi kije gikurikira izindi ngamba zafashwe zo kurwanya ubucuruzi bw’abantu, ariko kikaba kinerekana ko hakiri urugendo rurerure rwo guhashya burundu aya mabi akomeje gufata intera, asiga benshi mu rungabangabo n’abakobwa mu kaga gakomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

