Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yatangaje ko igihugu cye gifite icyizere ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado bushobora gukomeza, nubwo hari impungenge zatewe n’ihagarikwa ry’inkunga mpuzamahanga.
Ibi yabivuze ku wa 18 Werurwe 2026, mu gihe hakomeje kugaragara ibibazo bijyanye n’inkunga yatangwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, European Union, yari ishyigikiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri iyi ntara yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Kuva muri Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda zatangiye gukorera muri Cabo Delgado, aho zari zoherejwe mu rwego rwo gufasha guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah wari warazengereje abaturage.
Mu myaka hafi itanu ishize, ibikorwa by’izi ngabo byagaragaje impinduka zifatika: ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe byarasenywe, abaturage benshi bari barahunze basubizwa mu byabo, ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari bitangira kongera kuzahuka. Ibi byafashije cyane mu kongera icyizere mu mutekano w’akarere kari karashegeshwe n’intambara.
Nubwo ibyo bikorwa byageze ku ntego zifatika, amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Bloomberg agaragaza ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yatangwaga na EU ishobora kurangira muri Gicurasi 2026, kandi ko nta gahunda ihari yo kuyongera.
Ibi byateje impungenge ku hazaza h’ubu butumwa, cyane ko Leta y’u Rwanda yigeze gutangaza ko ishobora gukura ingabo zayo muri Mozambique mu gihe habayeho kubura inkunga irambye, cyangwa zikomeza kunengwa no gufatirwa ibihano aho guhabwa agaciro ku ruhare zagize mu kugarura amahoro.
Perezida Chapo yavuze ko nubwo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bwari buteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2026, ndetse ubwa EU bugakurikira muri Kamena, nta makuru afite agaragaza ko buzahagarikwa burundu.
Yagize ati: “Ubutumwa bwose bugira igihe butangirira n’igihe burangirira, ariko kubera ko butararangira, turacyakomeza ibikorwa nk’uko byari biteganyijwe, mu gihe dutegereje imyanzuro izafatwa n’impande zibireba.”
Yakomeje ashimangira ko bishoboka ko u Rwanda na EU byakwanzura kongera igihe cy’ubu butumwa, kandi ko nibiramuka bibaye, bizamenyeshwa mu buryo bwemewe.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Komisiyo ya EU ushinzwe politiki n’umutekano, Anouar El Anouni, yatangaje ko EU iri mu biganiro na Leta ya Mozambique ku buryo hashyirwaho indi mikoranire izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.
Yasobanuye ko ku bijyanye n’ingabo z’u Rwanda, icyemezo cyo gukomeza cyangwa guhagarika ubutumwa kizafatwa n’impande ebyiri zifitanye amasezerano kuva mu 2021, ari zo u Rwanda na Mozambique.
Perezida Chapo yagaragaje ko n’iyo byaba ngombwa ko ubu butumwa burangira, igihugu cye cyifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda na EU mu gushaka ibisubizo birambye byatuma hadasigara icyuho cy’umutekano cyatuma imitwe y’iterabwoba yongera kwisuganya.
Ibi bije mu gihe Cabo Delgado ikomeje kuba akarere gafite akamaro kanini mu bukungu bwa Mozambique, cyane cyane kubera imishinga minini y’ingufu za gaz kamere ihakorerwa, isaba umutekano usesuye kugira ngo ikomeze gutera imbere.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko uruhare rw’ingabo z’u Rwanda rwagize akamaro kanini mu kugarura ituze muri Cabo Delgado, ariko bakemeza ko hakiri urugendo rurerure mu gukemura burundu ikibazo cy’iterabwoba muri ako karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



