Perezida Tshisekedi yemereye ingabo za FARDC n’iz’u Burundi gukizwa n’amaguru nyuma yo kumutakambira bikomeye
Imisozi ya Minembwe ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye, aho ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi ziri mu bibazo bikomeye by’urugamba, ku buryo zimaze gusaba ubuyobozi bukuru ko bwazemerera kuva muri aka gace zihunga.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba agaragaza ko nyuma y’iminsi mike gusa izi ngabo zoherejwe mu misozi miremire ya Mulenge zifite intego yo kwigarurira Minembwe burundu, ibintu byahindutsemo igihombo gikomeye.
Abarwanyi bari ku rugamba bavuga ko bari mu “muriro utazima”, aho batakibona inzira yo gukomeza guhangana n’abo bahanganye na bo.
Umwe mu basirikare bakuriye ibikorwa byo kugaba ibitero muri aka gace yatangaje ko bamaze kugeza ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi ubusabe bwabo bwo gukurwa muri Minembwe byihuse.
Yavuze ko gukomeza kuguma ku rugamba bishobora kubaviramo igihombo gikomeye kurushaho, bityo bagahitamo gusaba “gukizwa n’amaguru”, ni ukuvuga gusubira inyuma mu buryo bwihuse.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko na bamwe mu bayobozi b’igisirikare cy’u Burundi bamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, bagaragaza impungenge z’uko ingabo zabo nazo ziri mu bibazo bikomeye muri aka karere.
Gusa kugeza ubu nta cyemezo ndakuka kiratangazwa ku bijyanye no kuba izi ngabo zakurwa muri Minembwe.
Ku rundi ruhande, hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora gutegurwa igikorwa cya gisirikare cyo gusubira inyuma (withdrawal), cyane ko kuguma muri Minembwe bisa n’ibimaze kunanira izi ngabo zombi.
Bamwe mu basesenguzi b’igisirikare bavuga ko inzira zishoboka ari eshatu: kuguma bakarwana, gusubira inyuma bagana Uvira na Baraka, cyangwa se kwambuka basubira mu Burundi.
Icyakora, gusubira inyuma kw’izi ngabo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku isura y’urugamba muri Kivu y’Amajyepfo, cyane ko Minembwe ifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu igenamigambi rya gisirikare ry’akarere.
Kuba ingabo za Leta zasubira inyuma byasiga icyuho gishobora gukoreshwa n’abo bahanganye na zo, bigahindura imiterere y’intambara muri aka karere.
Hagati aho, umutekano ukomeje kuzamba mu misozi ya Mulenge, aho abaturage bakomeje guhunga ari benshi, bahunga amasasu n’ibisasu bikomeje kumvikana umunsi ku wundi. Abaturage bavuga ko ubuzima bwa buri munsi bwahindutse ubwo guhunga, kwihisha no kubura ibyangombwa by’ibanze.
Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro bigamije gushaka amahoro bikomeje, aho byamaze kwimurirwa i Genève mu Busuwisi.
Nubwo hari icyizere gike ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo bya Kivu bavuga ko ibisubizo bya gisirikare bidashobora kurangiza burundu ikibazo kimaze imyaka myinshi.
Uko iminsi ishira indi igataha, Minembwe ikomeje kuba ikimenyetso cy’urugamba rukomeye rurimo guhindura isura, aho ingabo zari zitezweho na Leta gutsinda AFC/M23 zisigaye zisaba gutabarwa, ibintu bishobora gusiga isomo rikomeye ku buyobozi bwa politiki n’igisirikare mu karere kose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

