Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bategujwe akaga gakomeye cyane bagiye guhura na ko

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri Komini Minembwe, umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki w’inararibonye, Moïse Nyarugabo, yatanze ubutumwa bukomeye kandi burimo integuza ikakaye ku bayobozi bakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi.

Nyarugabo, wabaye Minisitiri w’Ubukungu ndetse akanaba Senateri wa RDC, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bazaryozwa amaraso y’abasivili bakomeje kwicwa, avuga ko amateka n’ubutabera mpuzamahanga bitazabirengagiza.

Mu butumwa bwe, Nyarugabo yasobanuye ko kuva mu rukerera rwo ku wa 8 Gashyantare 2026, drones nyinshi za Leta ya RDC ku bufatanye n’iza Leta y’u Burundi zagabye ibitero bikomeye ku midugudu itandukanye yo muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yavuze ko ibyo bitero byabaye abaturage basinziriye, bituma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka bikabije. Imidugudu yibasiwe irimo Bicumbi, Mutunda, Ruhemba na Karongi, aho ibisasu bya drones n’amasasu y’imbunda zirasa kure byasenye amazu, bisiga imiryango myinshi mu gahinda n’icuraburindi.

Ati: “Izi drones zagarutse inshuro nyinshi, zirasa ku manywa no ku mugoroba. Si igikorwa cy’impanuka, ni igikorwa cyateguwe kigamije gutera ubwoba no kurimbura abasivili.”

Uyu munyamategeko kandi yagaragaje ko ibyo bitero bya drones bikurikiye ibindi bitero by’ubutaka n’iby’ikirere byakozwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC n’iz’u Burundi mu minsi ishize, byibasiye uduce twinshi two muri Minembwe n’inkengero zayo.

Utundi duce twavuzwe twibasiwe harimo Rugezi, Rwitsankuku, Baruta, Point-Zéro, Mukoko, Gakenke, Biziba na Runundu, aho abaturage bavuga ko ubwicanyi, kwimurwa ku ngufu n’isenywa ry’imitungo byabaye ibisanzwe.

Nyarugabo yavuze ko ibi bikorwa bidashobora gufatwa nk’ibikorwa bya gisirikare bisanzwe, ahubwo ko ari ibyaha byibasira abasivili, bityo bikaba byujuje ibisabwa kugira ngo bifatwe nk’ibyaha by’intambara.

Mu magambo arimo uburakari n’akababaro, Nyarugabo yamaganye byeruye ibyo yise ubwicanyi bukorwa ku mugaragaro na Leta ya RDC ifatanyije n’u Burundi, avuga ko abayobozi b’ibi bihugu batazabasha guhunga inshingano zabo.

Ati: “Nongeye kwamagana ibi bikorwa by’ubwicanyi bikorerwa muri Minembwe bikorewe Abanyamulenge, bikorwa na Bwana Tshisekedi na Leta ye i Kinshasa, n’umufatanyacyaha we Bwana Evariste Ndayishimiye na Leta y’u Burundi. Muzaryozwa amaraso y’izi nzirakarengane, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Yongeyeho ko amateka ya Afurika n’Isi yose agaragaza ko n’iyo byatinda, ubutabera bugera ku bakoze ibyaha, haba mu nkiko z’imbere mu bihugu cyangwa mu nzego mpuzamahanga.

Nyarugabo yanenze Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, ku byo yise kubogama no kutavuga ukuri kose ku kibazo cyo muri RDC.

Ibi bije nyuma y’uko Mahmoud Ali Youssouf yamaganye igitero cya drones cyagabwe n’ihuriro AFC/M23 ku kibuga cy’indege cya Bangoka i Kisangani, igice gikoreshwa n’ingabo za Leta ya RDC.

AFC/M23 yari yasobanuye ko icyo gice cyifashishwa n’ingabo za RDC mu gutegura no kohereza drones zigaba ibitero ku birindiro byabo no ku baturage, bityo igitero cyayo kikaba cyari kigamije guhagarika izo gahunda.

Nyarugabo yabwiye AU ko kwamagana uruhande rumwe gusa mu gihe urundi rukora ibyaha bikomeye birimo gukoresha abacanshuro n’ibikoresho bitemewe, binyuranyije n’amahame n’indangagaciro za AU.

Ati: “AU ntiyakabaye ihitamo guceceka ku byaha bya Leta ya RDC no gukoresha abacanshuro, ahubwo yakabaye iharanira kurengera abasivili no kubahiriza amahame y’ubutabera.”

Aya magambo ya Moïse Nyarugabo akomeje gukwirakwira cyane mu banyapolitiki, mu muryango mpuzamahanga no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho benshi bagaragaza ko ikibazo cya Minembwe n’Abanyamulenge gikeneye igisubizo kirenze amagambo n’amatangazo.

Mu gihe intambara n’ibitero bya drones bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, ikibazo cy’abasivili n’inshingano z’abayobozi gikomeje kuba inkingi y’amakimbirane azakomeza kugarukwaho mu minsi iri imbere, haba mu nzego za Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Moïse Nyarugabo yatangaje ko kuva muri Mutarama 2026, ingabo za RDC n’iz’u Burundi zagabye ibitero byinshi bya drones ku basivili
Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bategujwe ko bazaryozwa amaraso y’abasivili bari kuraswa na drones

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui