Perezida Trump yibasiye bikomeye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera intambara ya Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwibasira Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, amushinja kudashyigikira igitero cya Amerika kuri Iran no “gukina politiki y’imbere mu gihugu agamije gushimisha bamwe mu bamutoye b’Abayisilamu.”

Ibi Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun ari muri White House, mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Washington na Londres ku bijyanye n’imikoreshereze y’ibirindiro by’u Bwongereza mu bitero byagabwe kuri Iran.

Trump yavuze ko atigeze atekereza ko umubano wihariye w’ibihugu byombi  wageze mu bihe bikomeye nk’ibi. Yagize ati: “Uyu wari umubano ukomeye kurusha indi yose. Birababaje kubona utakimeze nk’uko byahoze.”

Yongeyeho ko Amerika ubu ifitanye umubano ukomeye n’ibindi bihugu byo mu Burayi birimo France na Germany, kurusha uko byifashe ku Bwongereza muri iki gihe.

Mu magambo akomeye, Trump yagize ati: “Ntekereza ko atamfashije. Sinigeze ntekereza ko nabibona gutya ku Bwongereza. Turabukunda, ariko ibintu si nk’uko byahoze.”

Aya magambo aje mu gihe hari ukutumvikana gukomeye ku buryo u Bwongereza bwitwaye ku ntambara Amerika iri kurwanamo na Iran. Trump yavuze ko Amerika ari “imbaraga ziruta izindi zose” kandi ko iri kwitwara neza muri iyo ntambara.

Yavuze ko n’ubwo u Bwongereza butabyinjiyemo ku buryo bwuzuye, Amerika itabukeneye ngo ibashe kugera ku ntego zayo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati: “Ntacyo bizahindura, ariko yari akwiye gufasha.”

Trump yagaragaje ko imwe mu mpamvu zamuteye kutumvikana na Starmer ari icyemezo cya guverinoma y’u Bwongereza cyo gushyikiriza ibirwa bya Chagos igihugu cya Mauritius, agaragaza ko atacyishimiye.

Yanavuze ku bibazo bya politiki by’imbere mu Bwongereza, avuga ko Minisitiri w’Intebe afite “ibibazo bye bwite”, by’umwihariko nyuma y’amatora ya Gorton na Denton yavuzwemo gutora hashingiwe ku myemerere y’idini.

Abajijwe niba atekereza ko Starmer yaba ari gukina politiki agamije gushimisha Abayisilamu, Trump yasubije ati: “Birashoboka.”

Mu butumwa bwe, Trump yahaye Starmer inama ebyiri “zoroshye”: Gufungura ibikorwa byo gucukura peteroli mu Nyanja ya Ruguru (North Sea), avuga ko ibiciro by’ingufu mu Bwongereza byazamutse cyane, ndetse no Guhagarika abinjira mu gihugu baturutse “mu bihugu bya kure bamwanga.”

Yongeyeho ko London itakimeze nk’uko yaari ayizi, anenga umuyobozi w’Umujyi wa London, avuga ko ari “mubi cyane” kandi ko umujyi wahindutse cyane mu myaka ishize.

Trump yashimye Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, avuga ko yamuvuzeho amagambo meza kandi ko ibihugu byinshi byifatanyije na Amerika muri iki gihe, uretse u Bwongereza bwitwaye “mu buryo butandukanye.”

Nubwo amagambo ya Trump akomeje gukaza umwuka mubi, yasoje avuga ko akunda abaturage b’u Bwongereza kandi ko yifuriza Starmer amahirwe masa.

Iyi ntambara y’amagambo ibaye mu gihe isi ihangayikishijwe n’ukwiyongera kw’intambara muri Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku mubano w’ibihugu bikomeye byari bisanzwe bifitanye amateka y’ubufatanye bukomeye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui