Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yongeye gukaza imvugo ku kibazo cyo kwigarurira ikirwa cya Greenland, ashinja Denmark kuba imaze imyaka myinshi inanirwa kugihagararira mu bijyanye n’umutekano, cyane cyane ku kibazo cy’uko u Burusiya bushobora kucyigarurira. Ibi Trump yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 19 Mutarama 2026.
Trump yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango wa NATO wakomeje gusaba Denmark gufata ingamba zo gukaza umutekano wa Greenland, ariko ngo ntacyo yigeze ibikoraho.
Ati: “OTAN yagiye ibwira Denmark mu myaka 20 ishize ngo mukwiye kwirinda ko u Burusiya butera kuri Greenland, ariko Denmark nta cyo yigeze ikora. Ubu igihe kirageze kandi bizakorwa.”
Nubwo Trump yakomeje kugaragaza ko Amerika ifite inyota yo kugenzura Greenland ku mpamvu z’umutekano w’igihugu n’uw’Isi muri rusange, ntiyasobanuye neza uburyo Amerika izakoresha mu kwirinda ko icyo kirwa cyaterwa n’u Burusiya, ndetse n’iyo igihugu ubwacyo kigeze kigaragaza ko gishaka kucyigarurira. U Burusiya n’u Bushinwa byombi byahakanye inshuro nyinshi ko bifite umugambi wo kwigarurira Greenland.
Mu bihe bitandukanye, Trump yakunze kugaragaza ko Greenland ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere y’ingenzi, avuga ko Amerika itifuza ko u Burusiya cyangwa u Bushinwa byakwiyegurira icyo kirwa, bitewe n’uko byaba bibangamiye umutekano wayo.
Izi mvugo zakajije umwuka mubi mu Burayi, cyane ko ku wa 17 Mutarama 2026, muri Greenland no muri Denmark habaye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bamagana igitekerezo cya Amerika cyo kugura cyangwa kwigarurira icyo kirwa. Greenland ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 57, ikaba iyoborwa na Denmark kuva mu 1979 aho yahawe ubwigenge mu miyoborere imwe n’imwe, nubwo inzego nk’igisirikare, ububanyi n’amahanga n’imari bikiyoborwa na Copenhagen.
Ku ruhande rw’u Burayi, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ibikangisho bya Amerika bitazahindura icyemezo cy’ibihugu by’i Burayi cyo gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu. Ibi yabivuze nyuma y’uko Trump akangishije ibihugu umunani byo muri NATO kuzamurirwa imisoro kubera kutemera umugambi we kuri Greenland.
Trump yatangaje ko guhera muri Gashyantare 2026, ibihugu birimo Denmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi na Finlande bizashyirirwaho umusoro wa 10%, uzazamurwa ukagera kuri 25% muri Kamena 2026 mu gihe hatabayeho ubwumvikane kuri Greenland.
Macron abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “U Bufaransa bushishikajwe n’ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu Burayi n’ahandi. Nta terabwoba cyangwa ibikangisho byagira icyo biduhinduraho, haba muri Ukraine, muri Greenland n’ahandi hose ku Isi.”
Yanavuze ko Abanyaburayi bazasubiza bashyize hamwe ku misoro Amerika yashyiriyeho ibihugu byabo.
U Bufaransa bwemeje ko bwohereje ingabo muri Greenland ku mpamvu z’umutekano, mu gihe Denmark n’ibindi bihugu birimo u Budage, Suède, Norvège n’u Bwongereza na byo byohereje abasirikare kuri icyo kirwa, bitegura imyitozo ya gisirikare izwi nka Arctic Endurance, izatangira mu cyumweru gitaha.
Hagati aho, uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yagaragaje impungenge zikomeye, avuga ko adashobora gutanga icyizere cy’uko Amerika izakomeza kuba muri uwo muryango.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Der Spiegel, yavuze ko ibihugu by’i Burayi bidakwiye gufata ibyifuzo bya Trump kuri Greenland nk’amashyengo, kuko abishyizemo imbaraga kandi yigeze no gutangaza ko Amerika ishobora kuva muri NATO mu gihe itaba ishyigikiwe.
Stoltenberg yashimye ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu kugaragaza ko Greenland ari igice cy’Ubwami bwa Denmark, ashimangira ko kubahana mu bwigenge ari inkingi ya NATO.
Ati: “Tugomba kuganira na Amerika, ariko tunavuga aho tutemeranya.”
Mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makimbirane.
Gusa impungenge ziracyari nyinshi ku hazaza h’umubano wa Amerika n’inshuti zayo zo mu Burayi, ndetse no ku hazaza h’Umuryango wa NATO, mu gihe Trump akomeje gutsimbarara ku mugambi wo kwigarurira Greenland, Denmark ikaburira ko icyo kirwa kitagurishwa kandi ko abaturage ba Greenland ari bo bonyine bafite ijambo ku hazaza habo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


