Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yongeye gutuma habaho impaka zikomeye mu mubano hagati y’igihugu cye n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo guteguza ko ashobora guhagarika gutanga gaz n’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa muri ibyo bihugu.
Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Péter Szijjártó, ku wa 4 Werurwe 2026. Muri ibyo biganiro, Putin yavuze ko ibihugu byo mu bumwe bw’u Burayi bikwiye kwitega ko ubucuruzi bwa gaz hagati yabyo n’u Burusiya bushobora guhagarara igihe icyo ari cyo cyose.
Uyu muyobozi yavuze ko u Burusiya budashobora gukomeza gutegereza igihe ibihugu by’i Burayi bizatangira guhagarika kugura gaz yabwo, cyane cyane nyuma y’uko byafashe icyemezo cyo kugabanya cyangwa guhagarika ubucuruzi n’u Burusiya kubera intambara iri muri Ukraine.
Putin yagize ati: “Ntabwo ari ku mpamvu za politike. Ariko niba tugiye guhagarika ubu bucuruzi mu kwezi cyangwa abiri, byaba byiza tubihagaritse ubu, tukerekeza ku bafatanyabikorwa twizeye.”
Yongeyeho ko iki ari igitekerezo cye bwite, ariko ko ashobora gusaba Guverinoma y’u Burusiya n’amasosiyete akomeye y’ingufu gukora ku buryo cyashyirwa mu bikorwa.
Ibi byavuzwe mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burayi byamaze imyaka myinshi bishaka kugabanya ubucuruzi bwa gaz bikorana n’u Burusiya. Ibi byatangiye cyane nyuma y’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu 2022, ibintu byatumye umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamo umwuka mubi.
Mbere y’uwo mwaka wa 2022, u Burusiya bwari umwe mu batanga gaz benshi ku mugabane w’u Burayi. Imiyoboro minini ya gaz yavaga mu Burusiya igana mu Burayi yari ingenzi cyane ku bukungu bw’ibihugu byinshi byo kuri uwo mugabane.
Ariko nyuma y’intambara, ibihugu byinshi byo mu Burayi byatangiye gushaka ubundi buryo bwo kubona ingufu, harimo kugura gaz iva mu bindi bihugu cyangwa kongera ingufu zikomoka ku muyaga n’izuba.
Nubwo hari ibihugu byamaze kugabanya cyane ukwishingikiriza ku Burusiya, hari n’ibigifite imikoranire ikomeye na bwo mu bijyanye na gaz. Muri ibyo harimo Hungary, Slovakia na Serbia, bikomeza kwakira gaz y’u Burusiya binyuze mu miyoboro isanzwe.
Ku rundi ruhande, hari ibindi bihugu by’i Burayi bikigura gaz y’u Burusiya ariko bitayinyujije mu miyoboro minini. Muri byo harimo France, Belgium, Spain, Netherlands na Portugal.
Ibi bihugu akenshi bigura gaz imeze nk’amazi (LNG) igashyirwa mu mato manini ikoherezwa ku byambu byo mu Burayi mbere yo gukwirakwizwa mu gihugu.
Abasesenguzi mu by’ubukungu n’ingufu bavuga ko amagambo ya Putin ashobora kongera igitutu ku Burayi, kuko nubwo bwagerageje kugabanya gukenera gaz y’u Burusiya, hari aho igifite uruhare rukomeye mu gutuma inganda n’ubuzima busanzwe bikomeza kugenda neza.
Hari n’abavuga ko ibi bishobora kuba uburyo u Burusiya bukoresha mu gushyira igitutu kuri politiki y’u Burayi, cyane cyane ku bijyanye n’inkunga ibihugu byo muri EU bikomeje guha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangiye gushaka amasoko mashya cyane cyane muri Aziya. Ibihugu nk’u Bushinwa n’u Buhinde byagaragaye nk’abafatanyabikorwa bashya bashobora kugura gaz na peteroli by’u Burusiya ku bwinshi.
Ibi bituma Moscou ishobora kugabanya igihombo cyaterwa no gutakaza amasoko yo mu Burayi.
Nubwo bimeze bityo, guhagarika gaz ku Burayi byaba bifite ingaruka ku mpande zombi. U Burayi bushobora guhura n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, mu gihe u Burusiya na bwo bwatakaza igice kinini cy’isoko bwari bufite.
Icyakora Putin yagaragaje ko igihugu cye gishobora guhitamo gukorana cyane n’ibihugu gifata nk’“abafatanyabikorwa bo kwizera”, aho gukomeza ubucuruzi n’ibihugu bifata imyanzuro ishingiye kuri politiki.
Ibi byose byerekana ko ikibazo cy’ingufu gikomeje kuba kimwe mu bikomeye mu mubano hagati y’u Burusiya n’u Burayi, kandi ko gishobora gukomeza kugira uruhare runini mu buryo politiki n’ubukungu by’isi bigenda bihinduka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


