Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku bisasu byaturikiye i Bujumbura

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku bisasu byaturikiye i Bujumbura

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura, igakurikirwa n’iturika rikomeye ry’ibisasu byateye ubwoba abaturage.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa 1 Mata, Ndayishimiye yavuze ko hari abagize ibyago muri iyo nkongi, anizeza Abarundi ko inzego z’umutekano n’izindi zishinzwe ubutabazi zahise zitangira akazi ko kugenzura no kugarura ituze.

Iyi nkongi yatangiye ahagana saa moya z’umugoroba ku wa 31 Werurwe, itangira nk’umuriro ukomeye mu bubiko bw’intwaro, mbere yo gukurikirwa n’iturika ryakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu.

Abaturage benshi bagize ubwoba bukomeye, bamwe bahunga ingo zabo, abandi baguma bakeka ko hashobora kuba habaye igitero gikomeye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Gaspard Baratuza, yatangaje ko iyo nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyabaye mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, bigatuma habaho iturika ry’amasasu yari ahabitswe.

Yavuze ko umuriro wageze aho uzima, anasaba abaturage gukomeza batuje ariko abari hafi y’aho byabereye bakirinda kuhagera.

Nubwo ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko ari impanuka yatewe n’amashanyarazi, amakuru atandukanye ataremezwa n’inzego za leta avuga ko hashobora kuba habaye igitero cyagabwe hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone).

Aya makuru anavuga ko mu byangiritse harimo imbunda nyinshi, amasasu ndetse na drone zari zibitswe muri icyo kigo.

Ingaruka z’ibi byabaye ntiziramenyekana neza, ariko amakuru ava mu baturage n’abo mu nzego z’umutekano agaragaza ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse.

Hari n’amakuru avuga ko ibisasu byaturitse byageze no muri gereza ya Mpimba, aho bivugwa ko byahitanye abagororwa bagera kuri batandatu, nubwo ubuyobozi butarabyemeza ku mugaragaro.

Ibi byabaye byongeye kugaragaza impungenge ku mutekano w’ibikoresho bya gisirikare n’uburyo bibikwa mu mijyi ituwe cyane, ndetse binazamura ibibazo ku bushobozi bwo gukumira inkongi n’ibitero bishobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage.

Mu gihe iperereza rikomeje, amaso y’abaturage n’abakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano akomeje guhanga ku bisubizo byatangwa n’ubuyobozi ku cyateye iri turika rikomeye n’icyakorwa kugira ngo ibyago nk’ibi bitazongera kubaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui