Perezida Museveni yongeye kuzamura impaka nyuma yo kuvuga ko atiyumvisha uburyo abandi bajya ku Kwezi Abanya-Afurika bahugiye mu kumansura

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuzamura impaka ku rwego Afurika iriho mu iterambere, agaragaza ko hari icyuho kinini hagati yayo n’ibihugu byateye imbere, cyane cyane mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bwo mu isanzure.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi n’abaturage ku wa 8 Mata 2026, Museveni yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba ibihugu bikomeye bikomeje kugera ku bikorwa bidasanzwe birimo no kohereza abantu ku Kwezi, mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bigifite ibibazo by’ibanze bituma bidindira mu iterambere.

Yatanze urugero ku butumwa bw’Abanyamerika bwo mu isanzure buzwi nka Artemis II, aho abahanga bane bari mu rugendo rwo kuzenguruka Ukwezi, ibintu yavuze ko bigaragaza intera nini iri hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Museveni yavuze ko mu gihe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya gisirikare ku butaka, mu kirere, mu mazi no mu isanzure, ibihugu byinshi bya Afurika byo bikiri inyuma cyane, ndetse bimwe nta n’ubwo bifite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere bifite.

Yagize ati: “Ubu turi hano turya amakaroni, abandi bari kuzenguruka Ukwezi. Ibi biragaragaza aho turi n’aho tugomba kugera.”

“Mujye no ku Kwezi. Ukwezi ni umutungo rusange w’abantu, ariko turi hano Kyankwanzi tubyina kugeza tugeze ku butaka, mu gihe abandi bari ku Kwezi batureba nk’’intozi.”

Yagarutse ku kibazo cy’imikoreshereze y’umutungo kamere, by’umwihariko amazi, agaragaza ko n’ibihugu bifite inyanja cyangwa ibiyaga bitabibyaza umusaruro uko bikwiye. Yibukije ko amazi ari isoko y’umutungo munini, uhereye ku mafi kugeza ku bindi bikorwa by’ubucuruzi n’umutekano.

Mu magambo ye, Museveni yasabye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kongera ubufatanye, cyane cyane mu bya politiki n’ubukungu, kugira ngo bishobore kugera ku iterambere rirambye. Yagaragaje ko ubufatanye bwafasha mu kubaka ubushobozi bwo kugera ku bikorwa bikomeye, harimo no kwinjira mu bijyanye n’ubushakashatsi bwo mu isanzure.

Yongeyeho ko Afurika idakwiye gukomeza kurebera aho ibindi bihugu bigeze, ahubwo igomba gutinyuka gushora imari mu bumenyi n’ikoranabuhanga, harimo no kwigisha urubyiruko amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro n’ubushakashatsi.

Ibi bitekerezo bye byahuriranye n’igihe ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyari kimaze gutangaza ko icyogajuru cyari cyoherejwe mu butumwa bwa Artemis II cyari kimaze kugera kure cyane ugereranyije n’andi mateka yabanje, ndetse ko kiri mu rugendo rwo kugaruka ku Isi nyuma y’iminsi igera ku icumi kiri mu kirere.

Abasesenguzi mu bya politiki n’ubukungu bavuga ko amagambo ya Museveni agaragaza ikibazo gikomeye Afurika ihanganye na cyo: icyuho mu bumenyi, ishoramari rito mu bushakashatsi, ndetse n’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko nubwo ibyo Museveni avuga ari ukuri ku rugero runaka, bisaba ingamba zifatika zirimo kuvugurura uburezi, gushyira imbaraga mu bushakashatsi, no gushyigikira ibigo by’imbere mu gihugu bikora udushya.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko Afurika ifite amahirwe menshi atarakoreshwa, cyane cyane mu bijyanye n’umutungo kamere n’urubyiruko rufite imbaraga, ariko bikaba bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo n’imiyoborere myiza.

Izi mpaka zazamuwe na Museveni zikomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye, ariko igihurizwaho n’abenshi ko Afurika igomba kwihutisha iterambere ryayo, ikava mu bikorwa byoroheje igana ku bikorwa by’igihe kizaza, birimo n’ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ubushakashatsi bwo mu isanzure.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui