Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yanze icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza cyo kubaka ibigo bya gisirikare muri Uganda, asobanura ko igihugu cye gifite igisirikare gihagije kandi gishoboye kurinda umutekano wacyo kitagombye gushingira ku ngabo z’amahanga.
Ibi Museveni yabitangaje mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’intambara ikomeye iri hagati ya Iran, Israel na Amerika, aho Iran imaze iminsi igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Guhera ku wa 28 Gashyantare 2026, Iran yatangiye kugaba ibitero ku bigo by’ingabo za Amerika biri mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi bitero Iran yabivuze ko ari ukwihorera nyuma y’uko Amerika ifatanyije na Israel igabye ibitero byahitanye abayobozi bakomeye b’icyo gihugu barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ali Khamenei.
Iyi ntambara yatumye ibihugu byinshi byongera gutekereza ku kibazo cy’umutekano w’ibihugu byakira ingabo z’amahanga, cyane cyane ibirindiro bya gisirikare bya Amerika. Bimwe mu bihugu byari byemeye kwakira ingabo za Amerika byatangiye kwibaza niba byaba bitazahinduka ibitero by’ababahanganye na kiriya gihugu.
Museveni yavuze ko ubwo Amerika n’u Bwongereza byamusabaga kubaka ibirindiro bya gisirikare muri Uganda, byamubwiye ko ari uburyo bwo gufasha igihugu cye kongera imbaraga mu kubaka igisirikare gikomeye.
Gusa uyu mukuru w’igihugu yavuze ko icyo gihe yabasubije ko Uganda itari ikeneye ubwo bufasha kuko yari imaze kwiyubakira igisirikare gikomeye kandi gifite ubushobozi bwo kurinda igihugu.
Mu magambo ye yagize ati: “Turiyizera cyane. Ni yo mpamvu Abanyamerika n’Abongereza baje hano bavuga bati ‘Dushaka kubafasha kubaka igisirikare cyanyu.’ Twebwe twarabashubije tuti ‘Ariko twamaze kubaka igisirikare cyacu.’”
Museveni yagaragaje ko kimwe mu byamwemeje ko igisirikare cya Uganda cyubatse neza ari amateka y’intambara yo mu myaka ya 1980, aho ingabo yari ayoboye zatsinze iza Perezida wa Uganda w’icyo gihe, Milton Obote, bikarangira akuwe ku butegetsi mu 1986.
Kuva icyo gihe, Museveni yavuze ko Uganda yagiye yubaka ingabo zayo ku buryo yizera ko zishoboye kurinda igihugu nta nkunga ya gisirikare iturutse hanze.
Yavuze ko ari yo mpamvu kugeza ubu Uganda itigeze yemera kwakira ibirindiro by’ingabo z’amahanga ku butaka bwayo, kuko igihugu cyifuza gukomeza kwigenga mu bijyanye n’umutekano.
Museveni yagize ati: “Ni yo mpamvu mubona nta bigo bya gisirikare by’abanyamahanga biri hano. Twavuze tuti ‘Ingabo z’amahanga? Iki? Twakwirwanaho, nta bufasha bw’abandi dukeneye. Niba dushaka ubumenyi, twajya kubwiga ahandi tukagaruka.’”
Yongeyeho ko kuba igihugu cyemera kwakira ingabo z’amahanga bishobora guteza ibibazo mu mategeko no mu butabera, cyane cyane mu gihe hari abasirikare b’amahanga bashobora gukora ibyaha ku butaka bw’icyo gihugu.
Museveni yasobanuye ko mu masezerano Amerika isinyana n’ibihugu byakiriye ingabo zayo, akenshi hateganywa ko umusirikare wa Amerika wakoze icyaha adacirwa urubanza mu gihugu yakoreyemo icyaha, ahubwo yoherezwa muri Amerika kugira ngo abe ari ho aburanishirizwa.
Ibi Museveni yavuze ko atari kubyemera na gato, cyane cyane mu gihe umusirikare w’umunyamahanga yakora icyaha gikomeye nko gusambanya umwana w’Umunya-Uganda.
Yagize ati: “Sinakwemera ko umuntu wakoreye icyaha ku mwana w’Umunya-Uganda ajyanwa kuburanishirizwa i Washington. Ibyo ntibyashoboka.”
Museveni kandi yatanze urugero rw’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika byakiriye ibirindiro by’ingabo z’amahanga ariko bikaza guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Yavuze ko ibihugu nka Niger, Burkina Faso na Mali byahuye n’ibibazo by’umutekano byiyongera nubwo byari byemeye kwakira ingabo nyinshi z’amahanga ku butaka bwabyo.
Mu myaka yashize, ibi bihugu byagiye bigaragaramo guhungabana kwa politiki, kudeta za gisirikare ndetse n’ibibazo by’umutekano byakomeje gukaza umurego.
Ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kugira ibirindiro bya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Djibouti, Somalia, Cameroon, Seychelles na Kenya.
U Bwongereza bwo bufite ikigo cya gisirikare muri Kenya giherereye mu gace ka Nanyuki, mu karere ka Laikipia, aho ingabo zabwo zikorera imyitozo ya gisirikare n’ibindi bikorwa byo kongerera ubushobozi abasirikare.
Icyemezo cya Museveni cyo kwanga ibirindiro by’ingabo z’amahanga muri Uganda kigaragaza uburyo ibihugu bimwe bya Afurika bikomeje gushaka kwigenga mu bijyanye n’umutekano wabyo, cyane cyane mu gihe isi iri mu bihe by’intambara n’ubushyamirane bikomeye.
Abasesenguzi bavuga ko intambara iri hagati ya Iran, Israel na Amerika ishobora gutuma ibihugu byinshi byongera gutekereza kabiri ku ngaruka zo kwakira ibirindiro by’ingabo z’amahanga ku butaka bwabyo, kuko bishobora kubihindura intego z’ibitero mu gihe haba habaye amakimbirane mpuzamahanga.
Muri rusange, amagambo ya Museveni agaragaza ko Uganda ishaka gukomeza kubaka igisirikare cyayo ku buryo cyigenga, kikaba ari cyo kirinda umutekano w’igihugu aho gushingira ku ngabo z’amahanga.
Icyemezo cya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, cyo kwanga ko Amerika n’u Bwongereza byubaka ibirindiro bya gisirikare ku butaka bwa Uganda ngo byifashishwe mu bikorwa bya gisirikare byabo, ngo cyateje kutishimira ku mpande z’ibi bihugu byombi.
Amakuru atangazwa n’abasesenguzi mu bya dipolomasi agaragaza ko Amerika n’u Bwongereza byifuzaga ko Uganda iba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu rwego rw’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu gihe hari impungenge z’umutekano ku mugabane wa Afurika ndetse n’intambara mpuzamahanga ziri kwiyongera.
Kuba Museveni yarahisemo gushyira imbere ubwigenge bw’igihugu cye mu by’umutekano byafashwe nk’icyemezo cyatesheje agaciro gahunda y’ibi bihugu byo kongera ibirindiro byabyo mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cyanatumye habaho kwibaza ku cyerekezo cy’umubano wa Uganda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, cyane cyane ko Amerika n’u Bwongereza byari byiteze ko Uganda yakira neza uwo mushinga nk’uko bimeze mu bindi bihugu byinshi bya Afurika.
Hari abavuga ko ibi byatumye bamwe mu bayobozi bo muri ibyo bihugu bagaragaza ko batishimiye imyanzuro ya Kampala, kuko byari gutuma bagira ahantu h’ingenzi ho gukorera ibikorwa bya gisirikare mu karere.
Nubwo bimeze bityo ariko, Museveni yakomeje gushimangira ko icy’ingenzi kuri Uganda ari ukugira igisirikare cyigenga kandi gishoboye kurinda igihugu cyayo idashingiye ku ngabo z’amahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


