Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yijeje Abayisilamu bo mu Rwanda ko ibibazo byari bimaze igihe kirekire bitarakemuka, birimo umwenda Leta ibafitiye n’ikibazo cy’ubutaka bagenewe, bigiye gukemurwa vuba, ashimangira ko ubuyobozi bw’igihugu bufite inshingano zo kubatera inkunga no kubafasha mu iterambere.
Ibi yabigarutseho ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo yahuriraga n’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu muri BK Arena, mu gikorwa cyari kigamije kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kurebera hamwe ibibazo bibareba.
Perezida Kagame yemeye ko hari ibyo Leta yasezeranyije Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 2011 bitigeze bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, ariko ashimangira ko bitazahera mu magambo.
Yagize ati: “Ibyasezeranyijwe byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ndabyibaraho nk’umwenda ugomba kwishyurwa, kandi vuba aha bizakemuka.”
Mu byagarutsweho harimo ikibazo cy’ubutaka Abayisilamu bagombaga kugurana n’ubundi kugira ngo bubakemo ibikorwa bitandukanye, birimo icyicaro gikuru cy’Umuryango wabo. Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko ikibazo nk’icyo kimara imyaka myinshi kidakemutse, yizeza ko “uyu mwaka utazashira bitarangiye.”
Yongeyeho ko Leta izatanga inkunga mu bikorwa by’iterambere by’uwo muryango, ariko anasaba ko hazabaho gukurikirana uburyo iyo nkunga izakoreshwa.
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko amabwiriza Leta yashyizeho agenga imikorere y’amadini n’amatorero atagamije kuyatoteza, ahubwo agamije kuyafasha gukora neza no kurinda abaturage abashaka kubanyunyuza.
Yasobanuye ko hari abagiye bihisha inyuma y’idini bagamije inyungu zabo bwite, bagashuka abaturage cyangwa bakabambura umutungo, ibintu yavuze ko bidakwiriye kwihanganirwa.
Ati: “Ntabwo gushyira ibintu mu murongo ari ugutoteza. Ni ukugira ngo amadini asubire ku nshingano zayo zo gufasha abaturage, aho kuba inzira yo kubambura.”
Yagereranyije ibikorwa nk’ibyo n’“ushyiraho bariyeri agamije kwambura abaturage,” agaragaza ko idini ridakwiye guhinduka uburyo bwo gusahura abantu.
Yanagaragaje ko amabwiriza yashyizweho n’inzego z’igihugu mu 2025, asaba amadini kuba afite inyubako zemewe zo gusengeramo no kuba yujuje ibisabwa birimo n’umubare w’abayoboke, agamije kunoza imikorere no kurinda abaturage.
Ku ruhande rw’Abayisilamu, bagaragaje ko bishimiye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bwongeye kubaha uburenganzira n’agaciro, nyuma y’imyaka myinshi bavuga ko bagiye bahura n’ihezwa n’itotezwa mu bihe byashize.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu gusubiza Abayisilamu uburenganzira bwabo no kubafasha kwisanga mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Amateka mabi twanyuzemo mwarayaduhinduriye. Ubu turi Abanyarwanda nk’abandi, dufite ubwisanzure bwo gusenga no gukora ibikorwa byacu.”
Yagaragaje kandi ko Abayisilamu bamaze kugira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye z’igihugu, zirimo ubuyobozi, ubucuruzi, uburezi n’ubuvuzi.
Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje ubuhamya bw’uko amahirwe bahawe yabafashije gutera imbere. Barimo Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB, wavuze ko yatangiye yakira abantu bakeya ariko ubu ikaba imaze kwakira ibihumbi by’abanyeshuri.
Hari kandi abikorera bagaragaje ko bashoye imari mu Rwanda kubera umutekano n’imiyoborere myiza, bavuga ko ari byo byabashoboje kwagura ibikorwa byabo.
Abayisilamu basabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubaka igihugu no kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Perezida Kagame yasabye Abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, agaragaza ko impinduka igihugu cyagezeho zisaba ubufatanye bwa buri wese.
Yasoje ashimangira ko u Rwanda rutazongera gusubira mu mateka yo guhezwa no gutotezwa, asaba buri wese gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere rirambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

