Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudateze guhindura icyerekezo cyarwo mu bijyanye n’umutekano n’inyungu zarwo, nubwo rukomeje gushyirwaho igitutu n’ibihano mpuzamahanga, cyane cyane biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ibihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’icyemezo cyo gukura ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Perezida Kagame yavuze ko kuva abarwanyi ba AFC/M23 bafata ibice byinshi bihana imbibi n’u Rwanda, umutekano warwo warushijeho kwiyongera. Yavuze ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo atari u Rwanda rwagiteye, ahubwo ko gifitanye isano n’amateka maremare y’imitwe irimo FDLR, igizwe n’abahoze bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimangiye ko FDLR igikorera ku butaka bwa Congo kandi igashyigikirwa na leta yaho, ibintu avuga ko bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda. Ku bwe, gukorana n’imitwe nka AFC/M23 mu bijyanye n’umutekano ari uburyo bwo kwirinda no gukumira ibitero bishobora guturuka hakurya y’umupaka.
Ati: “Ingamba z’ubwirinzi zisobanura kurinda imbibi zacu uko byagenda kose. Niba bisaba ko umwanzi aba kure yazo, ibyo ni byo dukora.”
Ku bijyanye n’ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bamwe, byatangajwe n’ubuyobozi bwa Donald Trump ku wa 2 Werurwe, Kagame yabyise “ibibogamye” kandi bidashingiye ku kuri.
Yavuze ko gufatira u Rwanda ibihano ari inzira yoroshye kurusha gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo byo mu karere. Yongeyeho ko u Rwanda rutazemera igitutu icyo aricyo cyose mu gihe rufite inshingano zo kurinda umutekano warwo.
Yanagarutse ku masezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza, ashimangira ko atashobora kubahirizwa n’u Rwanda rwonyine mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itubahiriza ibiyireba.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka irenga 30 kidakemutse, kandi ko ari kimwe mu by’ingenzi bituma u Rwanda rukomeza gufata ingamba zikomeye.
Yavuze ko nubwo umubare w’abo barwanyi ushobora kuba utazwi neza, icy’ingenzi ari ingengabitekerezo yabo n’ubufasha bahabwa. Yavuze kandi ko aho AFC/M23 igenzura, hari imbaraga zigaragara mu kurwanya FDLR ugereranyije n’ahagenzurwa na FARDC.
Ku ruhande rwa politiki, Perezida Kagame yanenze umubano uvugwa hagati ya Jean-Luc Habyarimana n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, avuga ko ushobora gukoreshwa mu nyungu za FDLR no mu bikorwa by’icengezamatwara.
Nubwo AFC/M23 yakunze gushinjwa ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, Perezida Kagame yavuze ko ibyo birego bidakwiye kurebwa ukwabyo gusa, ahubwo bikwiye kugereranywa n’uko ibintu byari bimeze mbere.
Yavuze ko mu mijyi nka Goma na Bukavu, ubu ibintu byifashe neza kurusha mbere y’uko M23 ihagera, nubwo yemera ko ikibazo kitarakemuka burundu.
Ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya drones mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo nyamukuru atari intwaro zikoreshwa, ahubwo ari ugushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane.
Yagize ati: “Icy’ingenzi si drones cyangwa izindi ntwaro zaza, ahubwo ni ukureba uko amakimbirane yarangira.”
Ku kuba Joseph Kabila yaragaragaye i Goma, Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu yo kumubuza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’igihugu cye, nubwo akurikiranywe n’ubutegetsi bwa Congo.
Ku bijyanye n’umubano n’u Burundi, Kagame yavuze ko “utuje”, nubwo hatavuzwe byinshi. Yanagarutse ku gutorwa kwa Évariste Ndayishimiye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko yizeye ko azageza Afurika ku byiza.
Ku bijyanye n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado muri Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko zoherejwe ku busabe bwa Guverinoma y’icyo gihugu kandi zigatanga umusaruro ugaragara mu kugarura umutekano.
Gusa yagaragaje ko bidakwiye ko u Rwanda rukomeza kwikorera umutwaro w’iki gikorwa mu gihe inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi itari ihagije.
Yavuze ko ibigo bikomeye nka TotalEnergies, ExxonMobil na Eni bikorera muri ako karere bikwiye kugira uruhare mu gutera inkunga umutekano.
Ati: “Umutekano ugira igiciro. Niba nta muntu ushaka kukishyura, natwe twiteguye gucyura ingabo zacu.”
Ku matora ateganyijwe mu 2026 y’Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Perezida Kagame yavuze ko ashobora guhungabanywa n’umwuka mubi uri hagati ya Kigali na Kinshasa.
Yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye Louise Mushikiwabo, mu gihe Félix Tshisekedi we ashyigikiye undi mukandida.
Mu gusoza, Perezida Kagame yavuze ko amahoro ashoboka ariko bisaba ubushake bw’impande zose. Yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba zose zishoboka mu kurinda umutekano warwo, nubwo byaba bisaba gufata ibyemezo bikomeye.
Ati: “Icyo nshaka ni umutekano w’igihugu cyanjye. Icyo byasaba cyose, tuzabikora.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

