Perezida Kagame yakomoje ku bihano biherutse gufatirwa Ingabo za RDF no kubari mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’amahanga ko agaciro n’icyubahiro by’Ingabo z’u Rwanda bidashobora guteshwa agaciro n’igitutu icyo ari cyo cyose, ashingiye ku mateka akomeye igihugu cyanyuzemo n’uruhare rukomeye zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko amateka y’u Rwanda ari ishingiro ry’imyitwarire n’indangagaciro biranga Ingabo z’Igihugu kugeza uyu munsi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, amahanga yarebereye ntacyo akora, ndetse hari n’ubutumwa bwakwirakwizwaga bushishikariza ubwicanyi. Icyo gihe, ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zafashe icyemezo cyo guhaguruka zihagarika ubwicanyi, nubwo zitabashije kugera hose ngo zitabare abari mu kaga.

Yavuze ko imwe mu mibabaro ikomeye izo ngabo zigifite kugeza uyu munsi ari uko hari aho Jenoside yakorewe zitabashije kugera ku gihe ngo zihagarike ubwicanyi, ibintu asobanura nk’igice gikomeye cy’amateka kigomba kuvugwa uko kiri, nubwo hari abagifite ubushake buke bwo kucyemera.

Perezida Kagame yashimangiye ko imyitwarire n’indangagaciro by’Ingabo z’u Rwanda byubakiye kuri ayo mateka akomeye, kandi ko ari byo bituma zihabwa icyubahiro mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Yagize ati: “Umuco n’imyitwarire biranga ingabo z’u Rwanda z’uyu munsi byavuye muri ibyo bihe bikomeye. Nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse aho ari ho hose bishobora na rimwe gutesha agaciro ubunyangamugayo n’icyubahiro byazo.”

Aya magambo ye aje mu gihe hari ibihano biherutse gufatirwa bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu Umukuru w’Igihugu yamaganye, agaragaza ko bidashobora guhindura isura y’izo ngabo.

Yanavuze ko afite umugambi wo kuganira n’abari mu nzego zo hejuru ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’akarengane u Rwanda n’ingabo zarwo bikomeje guhura nako.

Mu bindi yagarutseho, Perezida Kagame yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu cyabo, bashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko banashyiraho umurongo uhamye wo kutazigera bemera ko ingengabitekerezo ya Jenoside yongera gushinga imizi.

Yavuze ko nubwo hari ibikorwa n’imigambi bivugwa mu karere, harimo n’aho bamwe mu banyapolitiki bahurira mu mahanga bagamije guhungabanya u Rwanda, nta na kimwe cyashobora gutuma Jenoside yongera kuba.

Ati: “Jenoside ntishobora kongera kuba hano ukundi. Ntizabaho. N’urusaku rwose mwumva aho bahurira i Burayi cyangwa ahandi, ntacyo ruzageraho.”

Yakomeje agaragaza ko n’ibikorwa bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwegeranya abantu barimo n’abafitanye amateka n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, bitazigera bihungabanya umutekano n’ahazaza h’u Rwanda.

Ibi byose Perezida Kagame yabihuje n’ubutumwa bukomeye bwo kwibuka, aho yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari no gufata ingamba zihamye zo kurinda ko amateka mabi yasubira.

Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuba inkingi y’umutekano w’igihugu n’umusanzu mu kubungabunga amahoro ku Isi, bishingiye ku ndangagaciro zakuye mu mateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ko urugendo rwo kubaka igihugu rujyana no kurinda ukuri kw’amateka, guharanira icyubahiro cy’inzego z’umutekano, no guhangana n’icyahungabanya amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui