Perezida Kagame yahishuye ikibazo u Rwanda rufite muri Congo, anasubiza abamubaza ku mubare w’Interahamwe ziri yo.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yongeye guhuriza hamwe Abanyarwanda ku nshuro ya 20, ibera muri Kigali Convention Centre, aho hibanzwe ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu myaka ishize no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’iterambere n’umutekano w’igihugu.

Iyi nama yongeye kuba nyuma y’iyaherukaga mu 2024, yafatiwemo imyanzuro 13 yibanze ku guteza imbere ubuhinzi, kubaka udukiriro hirya no hino mu gihugu, no korohereza Abanyarwanda baba hanze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Guverinoma yatangaje ko iyo myanzuro yamaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 80%, ibintu byagaragajwe nk’intambwe ishimishije mu rugendo rw’iterambere.

Abitabiriye Umushyikirano baturutse mu bice byose by’igihugu no mu mahanga, bagaragaza ko uyu muhango ari urubuga rwihariye rutuma abaturage bagira ijambo ku miyoborere y’igihugu, bagatanga ibitekerezo ku bibazo bibahangayikishije n’ibisubizo byabyo.

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame, yagarutse by’umwihariko ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ibishingiye ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko ikibazo nyamukuru cyirengagizwa n’abatandukanye ari icy’Interahamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigikwirakwizwa muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka rugaragaza ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo Interahamwe na FDLR ikorera ku butaka bwa Congo, aho itungwa intoki n’icengezamatwara rishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko hari abayobozi n’abavuga rikumvikana bakomeje gushinja u Rwanda ibibazo bya Congo, barushinja gushaka kwagura imbibi cyangwa gushaka amabuye y’agaciro, nyamara bakirengagiza ikibazo cy’izo ngabo zashyizwe hamwe, zigahabwa intwaro kandi zigashyirwa mu ngabo za leta ya Congo.

Yibajije impamvu Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo za MONUSCO muri Congo utarigeze ufata icyemezo gikomeye ku kibazo cy’iyo mitwe, ashimangira ko iyo havuzwe “Umuryango Mpuzamahanga” bitamenyekana uwo bivuga n’uwagakwiye kubiryozwa, bityo bigahinduka inzira yoroshye yo gushinja u Rwanda.

Ku bijyanye n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, Perezida Kagame yavuze ko itaturutse ku Rwanda, asaba abashinja u Rwanda kuyitangiza kubanza gusuzuma amateka n’imiterere yayo, agaragaza ko yatewe n’imiyoborere n’ibibazo by’imbere muri Congo ubwayo.

Yanasubije ku bibazo bikunze kubazwa n’abahagarariye ibihugu byabo ku mubare w’Interahamwe cyangwa abarwanyi ba FDLR bari muri Congo, avuga ko ikibazo atari imibare gusa, ahubwo ari imiterere n’ingaruka z’iyo ngengabitekerezo. Yagaragaje ko n’iyo bamwe baba barashaje, baba barasigiye urubyiruko iyo myumvire, bigatuma ikibazo gikomeza kubaho mu buryo bushya.

Perezida Kagame yanenze imvugo zibiba urwango zigaragara mu bayobozi ba RDC, aho bamwe bavuga ku mugaragaro Jenoside, bagatangaza ko biteguye gutera u Rwanda. Yavuze ko izo mbwirwaruhame zitapimwa mu mibare gusa, kuko zigira ingaruka zikomeye ku bantu benshi bazumva, bamwe muri bo bakaba bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kurengera umutekano warwo n’ubusugire bw’igihugu, anasaba ko ibibazo by’umutekano mu Karere byakemurwa hashingiwe ku kuri, inshingano za buri wese no gukemura imizi y’ibibazo aho kubyirengagiza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui