Perezida Donald Trump yumvise ibya AFC/M23 muri RDC akubitwa n’inkuba mu nteko ya Loni.

Ijambo ryavugiwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ryahinduye icyerekezo cy’ikiganiro ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko igisubizo kirambye kidashobora kuboneka hatitawe ku nkomoko y’ayo makimbirane.

Ibi byagarutsweho n’umujyanama wa Perezida wa Amerika, Massad Boulos, wabwiye Perezida Donald Trump n’abari bitabiriye iyi nteko ko ikibazo cya AFC/M23 kimaze igihe kirekire kidashobora gukemurwa n’ingamba z’ako kanya cyangwa ibiganiro bidafite umusingi uhamye.

Mu ijambo rye, Boulos yasobanuye ko amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa Congo asaba ubushishozi n’ubufatanye bw’impande zose bireba, yaba ibihugu byo mu karere, Afurika muri rusange ndetse n’amahanga.

Yagaragaje ko ibiganiro byagiye biba mu bihe bitandukanye, nko muri Washington, Doha, no muri Luanda, byagerageje gushaka amahoro ariko ntibitange igisubizo kirambye.

Yibukije ko amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yashoboraga kuba intambwe ikomeye iyo yubahirizwa neza n’impande zombi. Icyakora, yakomeje avuga ko imirwano yakomeje, bigaragaza ko ikibazo kigifite imizi itarakemurwa.

Boulos yashimangiye ko ikibazo kitari gusa ku mitwe yitwaje intwaro nka AFC/M23, ahubwo ko hari n’indi mitwe nka FDLR igira uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere.

Yavuze ko kuyirandura burundu byafasha mu kugabanya impungenge z’umutekano, bityo bigafasha n’ibihugu nk’u Rwanda kugabanya ingamba z’ubwirinzi.

Iri jambo ryafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko Amerika ishobora kongera imbaraga mu gushaka igisubizo cy’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ariko noneho ishingiye ku kumva neza inkomoko y’ayo makimbirane aho kwibanda gusa ku ngaruka zayo.

Mu gihe ibiganiro bikomeje hirya no hino, harimo n’ibyabereye i Doha muri Qatar ndetse n’ibyabereye i Luanda, haracyari impaka ku buryo bwiza bwo kugera ku mahoro arambye.

Gusa ubutumwa bwatangiwe muri Loni bushimangira ko igihe cyo gushakira ibisubizo ku busa kirangiye, hakenewe ingamba zishingiye ku kuri kw’inkomoko y’ikibazo kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui