Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho kuruma ubugabo bw’umuhungu we kubera gufuha
Mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Gashanda, haravugwa inkuru itangaje kandi ibabaje yakuruye impaka mu baturage, nyuma y’uko umugabo afashwe n’inzego z’umutekano akekwaho kuruma ubugabo bw’umuhungu we, amwitiranyije n’umugabo yakekagaho kumuca inyuma ku mugore we.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanege, Akagari ka Munege, aho abaturage bavuga ko uyu mugabo witwa Rugerinyange Vedaste yageze iwe mu masaha y’ijoro, agasanga umugore we ari kumwe n’umuhungu wabo, Niyomugabo Jean Bosco, bari mu bikorwa byo kwarura inzoga. Icyo gihe ngo yahise atekereza ko uwo basanze ari undi mugabo waje gusambanya umugore we.
Amakuru atangwa n’abaturage baturanye n’uyu muryango agaragaza ko uyu mugabo yari asanzwe afuha bikabije, ndetse ngo amakimbirane hagati ye n’umugore we yari asanzwe ari menshi. Ibi ngo byatumye yinjira mu nzu afite uburakari bwinshi, atitaye ku kumenya neza uwo ari we.
Umwe mu baturage yagize ati: “Yamurumye azi ko ari wa mugabo bakekaga, ntiyigeze amenya ko ari umwana we. Ni ibintu byabaye mu kanya gato cyane, ariko byasize habaye amahano.”
Undi muturage nawe yavuze ko uwo mugabo yafashe uwo muhungu akamutura hasi, maze agahita amuruma ku bugabo bwe, ashaka kubwangiza. Icyo gihe uwo muhungu ngo yatabaje ataka cyane, ari nako asaba imbabazi se, amubwira ati “Papa uranyishe, mbabarira.”
Uwo muhungu wakomeretse bikomeye, we ubwe yavuze ko atigeze akubitwa cyangwa ngo agirirwe irindi hohoterwa, uretse kurumwa.
Yagize ati: “Twahise tugwa hasi, ahita afata araruma. Sinzi icyabimuteye, nta n’urushyi yankojeje, ariko yarumye cyane kugeza ubwo natabaje.”
Umugore w’uyu mugabo nawe yemeje ibyabaye, avuga ko uwo mugabo yasanze bari kumwe n’umuhungu wabo mu nzu, ari kumufasha mu mirimo isanzwe. Yavuze ko mbere yaho yari yamusabye kujya kumufasha gucuruza inzoga, ariko akabyanga, bigatuma aza amusanze iwe arakaye.
Yagize ati: “Yasanze ndi kumwe n’uyu muhungu amfatiye itoroshi, ndimo kudaha mu kidomoro. Yaje ahita amukwega, bagwa hasi, ahita amuruma.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje aya makuru, buvuga ko bwahise buhamagara inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO, maze uwo mugabo arafatwa atangira gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanege, Nkurunziza Hassan, yavuze ko ibi byabaye mu masaha ya nijoro, aho abaturage bahise batabaza bagasanga koko habaye ayo mahano.
Yagize ati: “Twahageze dusanga umwana yakomeretse bikomeye. Uwo mugabo yahise atwarwa n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe.”
Yakomeje asobanura ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye ibibazo by’amakimbirane, cyane cyane ashingiye ku gucana inyuma no kutizerana hagati y’abashakanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, nawe yavuze ko ubuyobozi bugiye kwegera uwo muryango ndetse n’indi ifitanye amakimbirane, mu rwego rwo kubafasha kuyakemura no kwirinda ko yakongera kuvamo ibibazo bikomeye nk’ibi.
Yagize ati: “Ni ngombwa kwegera imiryango ifite ibibazo nk’ibi tukabafasha kubikemura. Hari igihe ibiganiro bibafasha gusubirana no kongera kubana neza.”
Abaturage bavuga ko ibi byabaye ari isomo rikomeye ku miryango myinshi, cyane cyane ku bijyanye no kwirinda amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma, gufuha no kubura kwihangana.
Bamwe muri bo bagaragaza ko hakenewe kongerwa ubukangurambaga ku bijyanye n’imibanire myiza mu muryango, kuganira no gukemura ibibazo mu mahoro, aho gufata ibyemezo bihubukiwe bishobora guteza ingaruka zikomeye.
Iyi nkuru yongeye kwerekana ko amakimbirane yo mu ngo ashobora kuvamo ibyaha bikomeye iyo adatanzweho umurongo hakiri kare, cyane cyane iyo ajyana n’amarangamutima akabije arimo gufuha no kutizerana.
Kugeza ubu, uwo mugabo afungiye mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uko azabiryozwa mu mategeko. Ni mu gihe, uwo muhungu ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibikomere yatewe n’icyo gikorwa cy’ubugome.
Icyakora, ubuyobozi n’abaturage bose bahuriza ku kuba hakenewe ingamba zihamye zo gukumira amakimbirane yo mu miryango, kuko ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa bikomeretsa ubuzima bw’abantu ndetse n’imibanire yabo
.Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

