Papa Léon XIV yasubije Perezida Trump wamwibasiye mu burakari bwinshi akanigereranya na Yezu Kristo

Umwuka mubi hagati ya Donald Trump na Papa Léon XIV ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu muperezida atangaje amagambo akomeye ndetse akanasakaza ifoto yakozwe n’ikoranabuhanga (AI) imugaragaza asa na Yezu Kristo, ibintu byateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byatangiye nyuma y’uko Papa Léon XIV yamaganye intambara iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, agaragaza ko gukoresha imbaraga za gisirikare bidashobora kuzana amahoro arambye.

Ubutumwa bwe bwashimangiwe ku Cyumweru cya Mashami i Roma, aho yanenze “kwishyira hejuru kw’umuntu” no kwiyumvamo ububasha burenze urugero mu bayobozi b’Isi.

Nubwo atigeze atunga urutoki Donald Trump ku izina, abasesenguzi bavuze ko amagambo ye yari agamije kunenga politiki ya Amerika ku ntambara yo muri Iran.

Ibi byahise bikurura uburakari bwa Trump, wahise amusubiza yifashishije urubuga rwe rwa Truth Social, amwita “umunyantege nke ku byaha” ndetse “udashoboye mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga.”

Yanongeyeho ko adashaka umuyobozi wa Kiliziya wemera ko Iran yagira intwaro kirimbuzi cyangwa unenga Perezida wa Amerika mu byo akora.

Trump ntiyagarukiye aho gusa, kuko yanakwirakwije ifoto itangaje yakozwe na AI imugaragaza asa na Yezu Kristo, ibintu byafashwe na benshi nko gukabya no kwishyira hejuru bikabije.

Mu gusubiza ibi byose, Papa Léon XIV yavuze ko ubutumwa bwa Kiliziya butagamije kunenga ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ahubwo bushingiye ku Ivanjili n’indangagaciro zo gushaka amahoro.

Yagize ati: “Gushyira ubutumwa bw’ukwemera ku rwego rumwe n’imigambi ya politiki ni ukutabusobanukirwa neza.”

Yakomeje ashimangira ko azakomeza umurimo we wo guharanira amahoro ku Isi, nubwo hari abawunenga cyangwa bawufata nabi.

Papa Léon XIV yakomeje kwamagana ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Epic Fury, agaragaza ko Imana itashyigikira intambara iyo ari yo yose.

Yagize ati: “Imana ntiyemera amakimbirane, kandi abayoboke ba Kristo ntibagomba kuba ku ruhande rw’abatera abandi.”

Yanaburiye abayobozi b’Isi kwirinda gukoresha izina ry’Imana mu nyungu za politiki cyangwa mu gusobanura ibikorwa by’intambara, avuga ko “izina ry’Imana ridakwiye kwifashishwa mu biganiro by’urupfu.”

Ku rundi ruhande, Donald Trump we yakomeje gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare bya Amerika bifite ishingiro, ndetse agaragaza ko yemera ko Imana ishyigikiye ibyo akora, avuga ko “Imana ishaka ko abantu barindwa kandi bakitabwaho.”

Iyi mvugo ye yanashimangiwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, wavuze ko iyi ntambara ari “iyera” kandi ikorwa mu izina rya Yezu Kristo, ibintu byarushijeho gukaza impaka ku ruhare rw’idini mu ntambara.

Mu gihe amagambo akomeje kugongana, Amerika yatangaje ko igiye gufunga umuhora wa Hormuz, igamije kubuza amato yose ajya cyangwa ava muri Iran kunyura muri iyo nzira, mu rwego rwo guhangana n’ibyo Washington yise “ubusahuzi mpuzamahanga.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro byabereye muri Pakistan hagati ya Amerika na Iran biyobowe na Visi Perezida JD Vance birangiye nta musaruro bitanze, aho impande zombi zananiwe kumvikana ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi n’imikoreshereze y’iyo nzira y’ingenzi.

Nubwo ibi bibazo bikomeje gukaza umurego, Papa Léon XIV we akomeje gusaba amahoro no gushyira imbere ibiganiro, mu gihe yitegura no gutangira urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, aho azasura ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’Afurika mu kubaka amahoro ku Isi.

Ibi byose byerekana isura nshya y’ihangana hagati ya politiki n’iyobokamana, aho amagambo n’ibikorwa by’abayobozi bakomeye ku Isi bikomeje kugira ingaruka ku mutekano n’icyerekezo cy’amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Donald Trump yashyize ahagaragara ifoto yakozwe na AI yigaragaza nka Yesu nyuma y’amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga kuri Papa Leo 
Perezida wa Amerika asa n’uwarakajwe n’uko Papa w’Amerika anenga intambara yo muri Irani 
Leo yamaganye ‘kwibeshya k’ububasha bwose’ mu isengesho rye ryo ku Cyumweru  
JD Vance yatangaje ko nta masezerano yakozwe hagati ya Amerika na Irani mu mpera z’icyumweru 
Indege ya USS Michael Murphy na Frank E. Petersen batangiye kwitegura gukuraho ibirombe byo mu mazi mu nyanja ya Hormuz 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui