Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko nubwo ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira, ridafite umugambi wo kuva mu bindi bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 26 Mutarama 2026, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko amahoro n’umutekano bikomeje kuganza mu bice igenzura, aho abaturage bakomeje imirimo yabo ya buri munsi, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi bigakorwa nta nkomyi.
Kanyuka yashimangiye ko AFC/M23 yiyemeje kurinda abaturage no kubarwanirira, avuga ko itazemerera Leta ya Kinshasa cyangwa undi uwo ari we wese guhungabanya umutekano mu bice byabohowe. Yongeyeho ko iri huriro ryiteguye guhagarara ku nshingano zaryo igihe cyose abaturage bakwibasirwa.
AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo ba nyuma mu Mujyi wa Uvira ku itariki ya 17 Mutarama 2026. Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zinjiye muri uwo mujyi, zivuga ko ari intsinzi ikomeye ku ruhande rwa Leta.
Nyuma yo kwinjira muri Uvira, Wazalendo n’ingabo za RDC batangaje ko biteguye gukomeza ibitero mu bindi bice byose bigenzurwa na AFC/M23, kugeza no ku Mujyi wa Bunagana, umaze igihe ugenzurwa n’iri huriro.
Icyakora, Lawrence Kanyuka yavuze ko Leta ya RDC iri kwishimira intsinzi itabayeho mu by’ukuri, kuko AFC/M23 yavuye i Uvira ku bushake bwayo, igamije guha amahirwe inzira y’amahoro no kwirinda ko umujyi wibasirwa n’intambara.
Yavuze ko bitangaje kubona Kinshasa ivuga ko yigaruriye Uvira, kandi izi neza ko icyatumye ingabo zayo zinjira muri uwo mujyi ari icyemezo cyafashwe na AFC/M23 cyo gukuramo abarwanyi bayo mu mahoro.
Ku itariki ya 23 Mutarama, umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za RDC, Lt Col Mak Hazukay, yatangaje ko abarwanyi ba AFC/M23 basize bangije ibikorwaremezo by’ingenzi by’umujyi wa Uvira, birimo n’ibikoresho byifashishwa mu kubaka imihanda.
AFC/M23 yahakanye ibi birego, ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyiharabika. Yasobanuye ko ingabo zayo zavuye mu Mujyi wa Uvira ku manywa y’ihangu, mu maso y’abaturage n’ibitangazamakuru byo mu gihugu no hanze yacyo, bityo ko nta bikorwa byo gusenya byabayeho.
Iri huriro kandi ryagaragaje impungenge ku byaha byibasira ikiremwamuntu rivuga ko bikomeje gukorerwa muri Uvira kuva aho ingabo za RDC na Wazalendo binjiriye muri uwo mujyi. Ryavuze ko hari abaturage bafashwe nabi, abandi bagatotezwa, mu gihe itumanaho rya internet ryahagaritswe ku bushake kugira ngo ayo makuru atagera ku muryango mpuzamahanga.
AFC/M23 ivuga ko guhagarika internet ari uburyo bwo guhisha ibiri kubera ku butaka, isaba imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gukurikirana hafi ibiri kubera mu Mujyi wa Uvira no mu bindi bice bya Kivu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

