“Ntugire impungenge,…” – U Rwanda rwaburiye umuhungu wa Habyarimana ku bikorwa bye na Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutanga umuburo ukomeye kuri Jean‑Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, imushinja gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no kugirana imikoranire n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wasubije ubutumwa Jean-Luc Habyarimana yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza u Rwanda nk’urugerageza guhunga inshingano zarwo nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Jean-Luc Habyarimana yari yavuze ko ingendo amaze igihe agirira muri Kinshasa ari izihariye zidafite aho zihuriye n’imikoranire n’uyu mutwe urwanya u Rwanda, ndetse agaragaza ko u Rwanda rushaka kumwitiranya n’iyo mikoranire.

Ariko Minisitiri Nduhungirehe yamusubije mu magambo akakaye, amubwira ko ibyo asobanura nk’ingendo bwite ari igitutsi ku nzego z’ubutasi z’u Rwanda.

Yagize ati: “Ndibanda cyane ku byo wagaragaje ko ingendo zawe zihoraho i Kinshasa ari ingendo zihariye. Iki ni igitutsi ku nzego zacu z’ubutasi, waba uvuga abantu basanzwe cyangwa ibigo.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Jean-Luc Habyarimana byagiye bigaragara kuva mu 1994 byerekana ko yahisemo kwinjira mu bikorwa bya politiki n’umutekano bifatanye isano n’imitwe irwanya u Rwanda aho kuba mu buzima busanzwe mu buhungiro.

Ati: “Aho gushaka ubuzima busanzwe mu Bufaransa, wahisemo kwinjira mu kibuga ukorana na FDLR igizwe n’abajenosideri ndetse na Perezida Tshisekedi mu gutegura ibikorwa bigamije kugirira nabi igihugu cyawe.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rudakerensa imikoranire iri hagati ya Jean-Luc Habyarimana, FDLR n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, anaburira ko ibyo bikorwa bifatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu.

Ati: “Ntugire impungenge, ibyo bikorwa tubifata nk’ibintu bikomeye.”

Mu gusubiza uwo muhungu w’uwahoze ayobora u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yanibukije amateka mabi yaranze ubutegetsi bwa se Juvénal Habyarimana, burimo urupfu rwa Grégoire Kayibanda, iyicwa rya Agathe Uwilingiyimana ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu mbere ya Jenoside.

Yanibukije kandi ikirego cyigeze kumuregwaho mu 1994 mu rukiko rwa gisirikare mu Bubiligi, aho abakobwa babiri bamushinjaga kubakangisha kurasa umurambo wa Agathe Uwilingiyimana akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Vektor R4.

Izi mpaka zije nyuma y’uko ku wa 6 Werurwe 2026, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we avuze ku mubano uvugwa hagati y’umuryango wa Habyarimana n’umutwe wa FDLR.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa byo kugirana umubano n’uyu mutwe bikorwa n’abantu bafitanye isano n’uwahoze ayobora u Rwanda.

Ati: “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wagejeje u Rwanda muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR kandi bagahabwa ikaze.”

Kugeza ubu amakuru y’umutekano agaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7,000 na 10,000.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko uyu mutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko ukorana n’indi mitwe ndetse n’ingabo za Leta ya RDC mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu mpera za 2025, amakuru y’ubutasi yavugaga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana baba mu Bufaransa batangiye kunoza umugambi wo kongerera imbaraga FDLR, harimo kuyifasha kubona ibikoresho bya gisirikare n’abarwanyi bashya.

Aya makuru yanavugaga ko hari gahunda yo guha Jean-Luc Habyarimana umwanya w’ubuyobozi bukuru muri uyu mutwe.

Hari kandi andi makuru yavugaga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukorana n’abantu batandukanye barwanya u Rwanda, barimo abagize ihuriro RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa, ndetse n’itsinda ryiyita Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro riyobowe na Thomas Nahimana.

Byavuzwe ko Perezida Tshisekedi ateganyije inama ikomeye i Kinshasa mu ntangiriro za 2026 igamije guhuza ayo matsinda akora ibikorwa by’iterabwoba yiyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bashyireho ihuriro rishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bushinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Ku wa 4 Gashyantare 2026, Perezida Tshisekedi yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asaba abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko gushyigikira igitekerezo cyo gufatira u Rwanda ibihano.

Icyakora bamwe mu bayobozi bo muri Amerika bamugaragarije ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu burasirazuba bwa RDC, ari ngombwa ko Leta ya Congo isenya umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana nawo.

U Rwanda rwo rwakomeje kuvuga ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihabwa ubufasha n’ubutegetsi bwa Congo, kuko ifatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo ndetse n’uw’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui