Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, hagiye gushyirwaho impinduka ikomeye mu bijyanye n’irangamuntu y’abaturage, aho Indangamuntu zisanzwe zizahagarikwa burundu mu kwezi kwa Kamena 2027, hagatangira gukoreshwa gusa Indangamuntu z’ikoranabuhanga.
Ibi byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyamaze gutangiza gahunda yo gufotora Abanyarwanda n’abaturarwanda hagamijwe kubaha izi ndangamuntu nshya zizaba zifite ubushobozi buhanitse bwo kubika no gutanga amakuru.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yatangaje ko nyuma ya 2027, nta rwego ruzaba rukiri kwemera indangamuntu zisanzwe, asobanura ko amabanki, ibitaro, ibigo by’itumanaho ndetse n’inzego za Leta zizajya zisaba gusa indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ibi bizatuma serivisi zose zitangwa mu buryo bwizewe kandi bwihuse, ariko kandi n’abazaba batarabona iyi ndangamuntu bashobora kuzahura n’imbogamizi mu kubona serivisi zitandukanye.”
Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu gihe ibikorwa byo gufotora abaturage mu Mujyi wa Kigali bigiye kugera ku musozo, aho biteganyijwe ko bizarangira ku itariki ya 2 Mata 2026. Nyuma yaho, iyi gahunda izakomereza mu zindi ntara zigize igihugu.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba ifite umwihariko ukomeye ugereranyije n’isanzwe, kuko izafasha mu kugabanya impapuro zitwarwa n’umuntu, ndetse inatume serivisi zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bworoshye kandi bwizewe.
By’umwihariko, iyi ndangamuntu izajya ihabwa umwana akivuka, bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho umuntu yayihabwaga agejeje ku myaka 16. Ibi bizafasha Leta kugira amakuru yuzuye ku baturage kuva bakivuka, bityo bitezimbere igenamigambi n’itangwa rya serivisi.
Abatanga serivisi na bo biteze inyungu muri izi mpinduka, kuko bizaborohera kumenya neza abakiliya babo no kugabanya uburiganya bushobora guterwa no gukoresha indangamuntu zitizewe.
Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi ngamba u Rwanda rumaze igihe rushyira imbere mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho serivisi nyinshi zigenda zishyirwa ku murongo wa murandasi.
Nubwo bimeze bityo, inzego zibishinzwe zirakangurira abaturage bose kwitabira gahunda yo gufotora no kwiyandikisha hakiri kare, kugira ngo batazazahura n’ibibazo mu gihe izo mpinduka zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro.
Mu gihe hasigaye igihe kirenga umwaka umwe ngo izi mpinduka zitangire gukurikizwa, bigaragara ko ari amahirwe ku baturage yo kwitegura no kumenyera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

