“Ni ubwa gatatu dukinnye n’abasifuzi” – Abderrahim Talib utoza APR FC yongeye gushinja imisifurire kuyambura umwanya wa mbere

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yongeye kugaragaza uburakari bukomeye ku misifurire avuga ko imaze iminsi igaragara mu mikino y’ikipe ye, aho ashinja abasifuzi kuyambura amanota menshi yagombaga gutuma iyobora Shampiyona y’u Rwanda.

Ibi Talib yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, nyuma y’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, wahuje APR FC na Al Merrikh SC, urangira amakipe yombi anganyije.

Nyuma y’umukino, Talib yavuze ko gusifurirwa nabi kuri APR FC byabaye akamenyero, bikaba ari na byo byatumye itakaza amanota atandatu mu mikino itandukanye, ibintu avuga ko byahinduye isura y’urutonde rwa shampiyona.

Ati: “APR imaze kubura amanota atandatu. Hari imikino ibiri twabuzemo amanota abiri, uyu munsi na bwo tubuze andi abiri. Bahagaritse umusifuzi imikino itanu, ariko se njye ndungukira he?”

Yakomeje agaragaza ko intego ye nyamukuru ari ukuyobora shampiyona, akavuga ko iyo imisifurire iza kuba inoze, APR FC yari kuba iri mu mwanya wa mbere cyangwa nibura uwa kabiri.

Ati: “Intego zanjye ni ukuba uwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda. Nari kuba uwa kabiri ariko banyambuye amanota abiri. Niba ushaka kuntsinda, bikore mu kibuga, hatabayeho uburyo nk’ubu.”

Talib yagarutse ku byemezo by’abasifuzi avuga ko byibazwaho cyane, birimo kurarira byasifuwe inshuro nyinshi ku buryo budasobanutse, by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Dauda Yussif cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande.

Ati: “Twari hejuru kurenza Al Merrikh, twayirushije mu kibuga. Umusifuzi wo ku ruhande amanika kurarira inshuro eshatu zitumvikana, hanyuma yanga igitego cyacu cyabazwe. Ikibazo si ukwanga igitego gusa, ni ukubera iki yacyanze.”

Yakomeje avuga ko nta mukinnyi wari mu kurarira wakoze ku mupira cyangwa wagize uruhare mu gitego, ko ishoti rya Dauda ryatewe ari hanze y’urubuga rw’amahina, mu ntera irenga metero 30.

Ati: “Ni inshuro ya gatatu dukinnye duhanganye n’abasifuzi. Uku ni ukwiba abakinnyi bashaka kuyihagarika. Ibi bizamura amarangamutima y’abafana n’abakinnyi, bigatuma batakaza icyizere.”

Dauda Yussif winjiye mu kibuga asimbuye ni we watsinze igitego cyanzwe, aho umutoza yasobanuye ko atabanjemo kubera ko atari ameze neza ku mpamvu z’uburwayi. Talib yanavuze ko Niyigena Clement na Mamadou Sy na bo batakinnye uwo mukino kubera uburwayi.

Mu gihe iyi mpaka ku misifurire ikomeje, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, mbere y’uko hasozwa imikino ibanza, mu gihe abakunzi b’iyi kipe bakomeje gusaba isesengura ryimbitse ku mikorere y’abasifuzi kugira ngo irushanwa rikomeze mu mucyo no mu butabera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yanenze abasifuzi basifurira nabi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui