Ni amayeri y’urugamba: AFC/M23 yakomoje ku kuva mu bice bimwe yari yarafashe

Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko abarwanyi baryo bari kuva mu bice bari barafashe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri teritwari za Lubero na Walikale.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ibikorwa biri kugaragara ku mirongo y’urugamba atari ugusubira inyuma, ahubwo ari gahunda isanzwe yo guhinduranya ingabo hagamijwe kunoza imikorere n’amayeri y’urugamba.

Yagize ati: “Ibikorwa birimo kugaragara muri iki gihe ku mirongo inyuranye yo ku rugamba bijyanye gusa n’ihinduranya risanzwe kandi ry’amayeri y’imitwe y’ingabo.”

Iri huriro rikomeje gushimangira ko rigifite intego yo kubahiriza ingamba z’amahoro zaganiriweho mu biganiro bya Doha, rigaragaza ko rishyize imbere umutekano w’abaturage b’abasivile ndetse no gukumira icyahungabanya ituze ryabo.

Kuri uru ruhande, bamwe mu banyamakuru n’ibitangazamakuru byo muri RDC bakomeje kuvuga ko ibyo bita “kwimuka” kw’ingabo za M23 byaba bifitanye isano n’ibiganiro biherutse guhuza u Rwanda na RDC i Washington, aho byavuzwe ko hashyizweho ingamba zo kugabanya ubushyamirane no gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Nubwo ayo makuru yakomeje gukwirakwira, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’ubuyobozi bwa Congo kuri iyi ngingo. Umuvugizi w’ingabo za FARDC we yabwiye BBC ko nta cyo bafite cyo kubivugaho muri iki gihe.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje gukurikirwa n’amaso menshi ku rwego mpuzamahanga, aho impande zitandukanye zigaragaza inyota yo kubona amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe karangwa n’intambara n’umutekano muke.

N’ubwo amakuru atandukanye akomeje gutangwa n’impande zitandukanye, AFC/M23 yo ikomeje gutsimbarara ko igihinduka kiri ku rugamba ari igice cy’amayeri yayo, aho ihamya ko idafite gahunda yo kuva mu bice ifitemo ububasha, ahubwo igamije gukomeza gucunga neza umutekano n’imigendekere y’ibikorwa byayo bya gisirikare.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui