Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka nyuma yo kuvuga amagambo akomeye ashinja abimukira baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba bamwe mu bantu babi cyane ku Isi.
Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, aho yavuze ko abimukira bamwe baturuka muri Congo Kinshasa baba bakomoka muri gereza, bakaba abantu bagoranye kandi bateje ikibazo ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yavuze ko yamenye RDC cyane kubera uruhare avuga ko yagize mu guhagarika intambara yari ihanganishije Congo n’u Rwanda, avuga ko ari igihugu gifite ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubugizi bwa nabi.
Yagize ati: “Ni abantu babi cyane ku Isi. Baturuka muri Congo, muri gereza. Nzi Congo kubera ko narangije intambara ya Congo n’u Rwanda. Ni itsinda rigoye. Ni itsinda rigoye cyane. Baturuka muri gereza zo muri Congo.”
Aya magambo yateje impaka zikomeye, cyane cyane ku baturage n’abanyepolitiki bo muri RDC, aho benshi babona ko asuzugura igihugu n’abaturage bacyo.
Amagambo ya Trump yakuruye imbere umwuka mubi hagati ya Washington na Kinshasa. Abaturage bo mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa, bamaganye aya magambo, bavuga ko igihugu cyabo gifite umutungo n’ubukungu butandukanye kandi ko atari bwo kumenya neza amateka n’abantu babo.
Umwe mu baturage yagize ati: “Turakunzwe kandi twubashywe. Dufite ibyo dutanga mu mahoro kandi ntituri muri gereza.”
Si ubwa mbere Donald Trump avuze amagambo akomeye ku Congo Kinshasa n’abimukira bakomoka muri iki gihugu. Ku wa 17 Mata 2025, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Trump yabajijwe aho ageze mu gukemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko.
Mu gisubizo cye, Trump yavuze ko umutekano wo ku mipaka ya Amerika uhagaze neza kuva yasubira ku butegetsi, ashimangira ko yari yarakemuye ikibazo cy’abimukira mu manda ye ya mbere, ariko kikongera kugaruka mu gihe cya Perezida Joe Biden.
Trump yavuze ko mu gihe cya Biden, abimukira batemewe n’amategeko biyongereye cyane, anashinja ubuyobozi bwe kuba bwarafunguye umuryango ku bantu bafite ibyaha bikomeye.
Yagize ati: “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, [nka] Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”
Trump yanavuze ko hari n’abandi bimukira baturuka mu bihugu byo mu majyepfo ya Amerika nka Venezuela, avuga ko ibyo bihugu byafunguye gereza zabyo, imfungwa zikoherezwa muri Amerika mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden.
Ati: “Bafunguye za gereza muri Venezuela, imfungwa zose zoherejwe mu gihugu cyacu, turazakira kuko twari dufite ubutegetsi budashoboye bwa Biden.”
Muri Kanama 2025, Trump yongeye kugaruka kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’umuherwe Elon Musk ku rubuga nkoranyambaga rwa X. Icyo gihe yavuze ko Leta ya Congo yabonye ko gukomeza gufunga abantu bayo bihenze, ihitamo kubohereza muri Amerika.
Yagize ati: “Bari kuva muri Afurika, muri Congo. Hari abantu 22 baherutse kuva muri Congo kandi ni abicanyi. Bari kubajugunya. Bari kubakura muri gereza, urabizi ko kubafunga bihenze. Bari kubohereza muri Amerika.”
Aya magambo ya Perezida Donald Trump yakomeje gukurura impaka ku ruhare rwa Amerika mu kwakira abimukira, ndetse n’uko ibihugu bya Afurika, by’umwihariko RDC, bigarukwaho mu mvugo ya politiki y’abategetsi bakomeye ku Isi.
Muri 2025, Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kwakira impunzi ku rwego rw’igihugu (United States Refugee Admissions Program), bituma ingendo za benshi mu bimukira zari ziteganyijwe zisubikwa, harimo abaturuka mu bihugu birimo RDC.
Muri gahunda yo gucunga abimukira n’impunzi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanashyizeho amasezerano n’ibihugu byo muri Afurika yo kwakira abimukira cyangwa abahatirwa gusohoka muri iki gihugu (deportation). Hari amakuru agaragaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira abantu bagera kuri 250 bavuye muri Amerika nyuma y’amasezerano yagezweho mu 2025.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

