“Narapfuye ndazuka”: Ubuhamya bwa Babu Joe uherutse kumara iminsi 3 muri coma bwakoze ku mitima ya benshi

Mu gihe uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeje kwaguka umunsi ku wundi, abahanzi n’abanyarwenya bakomeje gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwabo butandukanye, bamwe bagaragaza urugendo rwabo rutoroshye rwabagejeje aho bari uyu munsi.

Ni muri urwo rwego umunyarwenya uzwi nka Babu Joe ateganya gusangiza abakunzi be inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe, aho yemeza ko “yapfuye akazuka” nyuma yo kuremba bikomeye agahera mu ndembe.

Iki gikorwa azagihurizamo n’igitaramo yise “I see you stories from I.C.U”, giteganyijwe kuba kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 muri Kigali Universe, aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwenya ndetse n’umuhanzi Kivumbi King uzasusurutsa abazacyitabira.

Babu Joe asobanura ko uburwayi bwe bwatangiye mu buryo busanzwe, ku wa 2 Gashyantare 2026, ubwo yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuyobora igitaramo cy’umuhanzi Kenny K-Shot.

Nubwo byari byateguwe neza, ku manywa y’uwo munsi yatangiye kumva umunaniro udasanzwe, bituma afata icyemezo cyo kubanza kuryama ngo azaruhuke mbere y’igikorwa. Icyo atari azi ni uko uwo mwanya wari ugiye kuba intangiriro y’urugendo rukomeye rw’ubuzima bwe.

Yari asanzwe abana n’umunyarwenya Prince, kandi yari anafitanye gahunda n’undi munyarwenya Rusine. Aba bombi ni bo bagize uruhare rukomeye mu gutabara ubuzima bwe.

Ubwo igihe cy’igitaramo cyegerezaga, abari bagiteguye batangiye kumushakisha ntiyabasha kwitaba telefoni. Bahise bahamagara Prince babanaga, nawe agiye kumukangura amusanga yahwereye mu cyumba cye.

Prince yahamagaye Rusine, bahita bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga. Bamugejeje ku ivuriro ryigenga i Remera, ariko bavuga ko babanje no kumwanga bakeka ko yamaze kwitaba Imana.

Icyakora, muganga amaze gusuzuma neza yemeje ko akiri muzima, bituma batangira gushaka uko yagezwa ku bitaro bikuru byamufasha mu buryo bwihariye. Nyuma yo kubura umwanya mu bitaro bitandukanye, hafashwe icyemezo cyo kumujyana ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, aho yatangiye guhabwa ubutabazi bwihuse.

Mu nzira, ubuzima bwa Babu Joe bwagiye buhungabana cyane. Umutima we wahagaze inshuro nyinshi, abaganga bawushitura ukongera gutera, ukongera ugahagarara.

Ni urugamba rukomeye rwabaye hagati y’urupfu n’ubuzima, aho abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bamugarure. Amaze kugera kwa muganga, yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka, ajya muri koma yamaze mo iminsi itatu.

Babu Joe yemeza ko abaganga bamubwiye ko icyamurokoye ari uko yahise agerwaho n’ubutabazi bwihuse, bituma umutima we ushobora kongera gutangira gukora.

Ku munsi wa kane, ibintu byarahindutse. Babu Joe yafunguye amaso, abona umubyeyi we wari waturutse muri Kenya hamwe na mukuru we usanzwe ari umupasiteri, bari kumusengera.

Ni umwanya yibuka nk’uw’amateka, kuko abo mu muryango we bari bamaze kumenyeshwa ko ashobora gupfa, bagahamagarwa ngo baze bamusezereho bwa nyuma.

Nyuma yo kugarura ubwenge, yatangiye kwitabwaho n’abaganga ndetse n’inshuti n’abavandimwe bamusuraga, bamusengera, bamwifuriza gukira.

Nubwo ataravuga byose ku byamubayeho igihe yari muri coma, Babu Joe yakomoje ku byo yanyuzemo.

Yagize ati: “Ahantu nari ndi ni ahantu hijimye cyane, ariko mu by’ukuri nta mutuzo nigeze numva mu buzima nk’uwo nagize icyo gihe.”

Ni ubuhamya ateganya gusobanura mu buryo burambuye muri kiriya gitaramo, aho ashaka gusangiza abantu ibyamubayeho, akabihuza n’amasomo akomeye yigiye mu burwayi bwe.

Nyuma yo kuva muri ibi bihe bikomeye, Babu Joe yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse burundu.

Yahinduye imitekerereze, ava ku kwifuza kuba umuntu ukora neza gusa, ajya ku ntego yo gusiga amateka n’ibintu byihariye bizamwibukirwaho.

Ati: “Ubu ndashaka kuba umuntu uzibukwa, ukora ibintu bifite icyo bisobanuye ku bandi, ku buryo n’iyo ntaba nkiriho, hari icyo nzaba nasize.”

Igitaramo “I see you stories from I.C.U” ntabwo kizaba ari icyo gusetsa gusa, ahubwo kizaba ari uruvange rw’urwenya, ubuhamya n’ubutumwa bw’ubuzima.

Ku bufatanye n’abandi banyarwenya ndetse na Kivumbi King, abazacyitabira bazagira amahirwe yo kumva inkuru y’ubuzima ishobora guhindura imitekerereze yabo, bakamenya agaciro k’ubuzima n’akamaro ko kwitegura ejo hazaza.

Ni igitaramo kitezweho guhuza imyidagaduro n’inyigisho, kikaba kimwe mu bishobora gusiga isomo rikomeye ku rubyiruko n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui