Mutoni Assia wamamaye muri sinema nyarwanda, cyane cyane muri filime Seburikoko, ari mu bagaragaje ko ubuzima bwo kwimukira mu mahanga bushobora gutandukana cyane n’uko benshi babutekereza.
Nyuma yo gushaka no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2022, yahuye n’imbogamizi zikomeye zatumye atekereza gusubira mu Rwanda.
Uyu mugore wubatse na Uwizeye Mohammed, bafitanye abana babiri, yavuze ko akigera muri Amerika yasanze ubuzima bushya butandukanye n’ubwo yari asanzwe amenyereye.
Yari asanzwe afite abakozi mu rugo, ariko agezeyo asanga ari we ugomba gukora imirimo yose yo mu rugo irimo guteka, gusukura no kwita ku bana, ibintu byamugoye cyane mu ntangiriro.
Yavuze ko yumvaga ubuzima bumunaniye, cyane ko n’aho yabaga atari ho yari yiteze. Mu Rwanda yari amenyereye kuba mu nzu nini, ariko muri Amerika asanga atuye mu nzu nto kandi ihenze, ibintu byamuhungabanyije mu buryo bukomeye.
Irungu ni kimwe mu byamugoye kurushaho, aho yavuze ko yigeze kugera aho arwara kubera kwiheba. Kuba kure y’umuryango n’inshuti, ndetse no kubura umuntu umufasha mu bihe byo kubyara no kurera, byatumye yumva nta cyizere afite ku buzima bwe bushya.
Yagarutse ku buryo indirimbo “Ndabihiwe” ya Niyo Bosco yamubereye ihumure mu bihe by’akababaro, ikamufasha kwihangana.
Nubwo byari bimeze bityo, Mutoni Assia ntiyacitse intege burundu. Yaje gushaka akazi mu rwego rw’ubuvuzi, nubwo yari asanzwe abyanga.
Mu mirimo yagiye akora harimo no gusukura no gutunganya imirambo, akazi yavuze ko katamworoheye na gato mu ntangiriro kuko yajyaga arira buri munsi. Ariko uko iminsi yagiye ishira, yagiye akamenyera, kugeza aho ubu ashobora gukora uwo murimo nubwo ukomeye.
Yavuze ko ubu ashobora kuba ari kumwe n’umurwayi agapfa, maze agahita amutegura neza mbere y’uko ajyanwa gushyingurwa, ibintu bigaragaza urugendo rurerure yanyuzemo mu kwiyubaka no kwakira ukuri kw’ubuzima bushya.
Kuri ubu, Mutoni Assia ari kumwe n’umugabo we n’abana babo bari mu Rwanda aho bari mu biruhuko, agaragaza ko nubwo yahuye n’ibibazo bikomeye, yagiye abasha kubyitwaramo neza no kubivanamo amasomo.
Inkuru ye ni isomo ku bifuza kwimukira mu mahanga, igaragaza ko ubuzima bwo hanze y’igihugu bushobora kuba bugoye kurusha uko benshi babitekereza, ariko kandi ko kwihangana no kwiyubaka bishobora gutuma umuntu abigeraho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

