Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangiye inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC), asaba ibihugu biwugize gukomeza kongera ubumwe n’ubufatanye kugira ngo bigere ku iterambere rirambye.
Ibi byabaye kuri uyu wa 7 Werurwe 2026 mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma yabereye i Arusha muri Tanzania, aho Museveni yasimbuye Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, wari umaze umwaka ayobora uyu muryango.
Mu ijambo rye rya mbere nk’umuyobozi wa EAC, Museveni yashimangiye ko ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bikwiye gushyira imbere ubumwe bwa politiki n’ubw’ubukungu, avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma aka karere kagira imbaraga zihagije mu rwego rw’umutekano n’iterambere.
Yagize ati: “Bamwe bumva ko kunga ubumwe ari ubushake. Uko mbitekereza, numva ko ari ngombwa kunga ubumwe cyangwa se tukisanga twarasigaye inyuma burundu.”
Museveni yagaragaje ko ibihugu byinshi byo muri Afurika byakomeje gusigara inyuma mu bukungu bitewe no kudakorera hamwe, nubwo byabonye ubwigenge mu myaka myinshi ishize.
Yatanze urugero rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kubera ubumwe bw’ibihugu biyigize, umusaruro mbumbe w’iki gihugu wageze kuri miliyari ibihumbi 31,8 z’Amadolari, mu gihe uwa Afurika yose uri hafi miliyari 3600 z’Amadolari gusa.
Yasobanuye ko ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika bukiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye ku isi nk’u Bushinwa, u Buhinde na Koreya y’Epfo, ahanini bitewe n’uko ibihugu bitarashyira imbaraga mu kwishyira hamwe.
Museveni yavuze ko ubumwe bwa politiki bugomba kujyana n’ubufatanye mu bukungu, cyane cyane mu koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere, kubaka amasoko ahuriweho no gukuraho inzitizi zibangamira ishoramari.
Uretse ibijyanye n’ubuyobozi bushya bwa EAC, abakuru b’ibihugu banaganiriye ku bibazo by’ingengo y’imari y’uyu muryango, bemeranya guhindura uburyo ibihugu bitangamo imisanzu.
Mu myaka ishize, ibihugu byose byari biteganywa gutanga umusanzu ungana, ariko hari ibihugu byagaragazaga ko ibyo bidahuye n’ubushobozi bw’ubukungu bwa buri gihugu.
Mu nama yabereye i Arusha, hafashwe umwanzuro mushya wo gushyiraho uburyo buvanze: 50% by’ingengo y’imari bizajya bitangwa mu buryo bungana, mu gihe andi 50% azajya ashingira ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Perezida William Samoei Ruto yasobanuye ko ubu buryo bugamije kurushaho kubahiriza ubutabera hagati y’ibihugu, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi bw’ubukungu.
Yagize ati: “Twemeranyije ko 50% azajya atangwa mu buryo bungana, andi atangwe hashingiwe ku isuzuma, bivuze ko ibihugu bifite umusaruro mbumbe munini kandi bibona inyungu nyinshi mu muryango bizishyura menshi.”
Hashingiwe ku mibare ya Banki y’Isi, igihugu cya Kenya ni cyo giteganyijwe kuzajya gitanga umusanzu munini muri EAC kuko gifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi bihugu byo mu muryango.
Kenya izakurikirwa na Tanzania, hanyuma bikurikirwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Rwanda, Somalia, Sudan y’Epfo ndetse n’u Burundi.
Nubwo habayeho uyu mwanzuro mushya, hari bamwe mu bagize EALA bagaragaje impungenge, bavuga ko gutandukanya imisanzu bishobora gutuma ibihugu bikize bigira ijambo rikomeye kurusha ibindi.
Aba badepite bavuga ko bishobora guteza ikibazo mu gufata imyanzuro imwe ihuriweho, cyane cyane mu gihe ibihugu bimwe byagira imbaraga nyinshi bitewe n’uko bitanga amafaranga menshi.
Ku rundi ruhande, abakuru b’ibihugu bavuga ko ubu buryo ari bwo bushobora gufasha kugabanya ibirarane by’imisanzu byagiye bigaragara mu myaka yashize.
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu bihugu umunani bigize EAC, bine ari byo byamaze gutanga imisanzu yose byari bisabwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Ibindi bihugu bikiri inyuma birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ikirarane cya miliyoni 27 z’Amadolari, u Burundi bufite miliyoni 22,7$, naho Sudani y’Epfo ifite miliyoni 21,8$.
Igihugu cya Somalia cyo gifite ikirarane cya miliyoni 10,5 z’Amadolari, ibintu abakuru b’ibihugu bavuga ko bigomba gukemurwa kugira ngo ibikorwa by’umuryango bidahungabana.
Abasesenguzi ba politiki n’ubukungu bavuga ko ubuyobozi bwa Museveni muri EAC bushobora kuzazana impinduka mu mikorere y’uyu muryango, cyane cyane mu bijyanye no gushyira imbere ubumwe bwa politiki n’ubukungu.
Bavuga ko mu gihe ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byakomeza kwishyira hamwe, bishobora kubaka akarere gafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga no kuzamura imibereho y’abaturage babituye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


