Muri Iran hateranye inama y’igitaraganya nyuma y’umujinya wa Amerika-Israel, intambara igera ku butaka bw’u Bwongereza.

Intambara iri hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Israel igabye ibitero bishya bikomeye ku butaka bwa Iran ndetse no muri Lebanon, mu gihe Iran nayo yatangije ibitero byo kwihorera byibasira Tel Aviv n’ibihugu bituranye byakira ibirindiro bya Amerika.

Iyi mirwano igeze ku munsi wa karindwi ikomeje guhindura imiterere y’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu byinshi biri kwinjizwa mu ntambara igenda irushaho gukomera.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangije “umuraba mugari w’ibitero” ugamije gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare bya Iran, cyane cyane ibijyanye n’ibisasu bya misile, ubwirinzi bwo mu kirere ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ntambara.

Israel ivuga ko ibitero imaze icyumweru igaba byasenye igice kinini cy’ibikoresho bya Iran birasa misile ndetse n’uburyo bwayo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Ibi bitero bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umunyamabanga mukuru w’Ingabo w’iki gihugu, Pete Hegseth, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bya Washington bishobora “kwiyongera cyane mu minsi iri imbere”.

Amerika ivuga ko intego nyamukuru y’ibitero igaba kuri Iran ari ugusenya gahunda yayo ya misile, gusenya ubushobozi bwayo bwo kurwanira mu nyanja, no gukumira burundu ko igihugu cyazabona intwaro za kirimbuzi.

Washington kandi ivuga ko ishaka guhagarika ubushobozi bwa Iran bwo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Mu gihe Israel n’Amerika bikomeje kongera ibitero, Iran nayo yatangije umuraba mushya w’ibisasu igamije kwihorera. Ibyo bisasu byarashwe ku bice bitandukanye byo muri Israel, cyane cyane mu mujyi wa Tel Aviv.

Amakuru kandi avuga ko Tehran yarashe misile no ku bihugu bituranye byakira ibirindiro bya Amerika, ibintu byongera impungenge ko intambara ishobora gukwira mu karere kose.

Iyi mirwano iri kuba mu gihe Iran nayo iri mu bihe bikomeye bya politiki imbere mu gihugu, aho abayobozi bakuru bayo bateraniye mu nama yo kwiga uko hashyirwaho Umuyobozi Mukuru w’idini mushya (Ayatollah) ushobora gusimbura uwari usanzweho.

Inama yabaye igizwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida Masoud Pezeshkian, umuyobozi w’urwego rw’ubutabera Gholam Hossein Mohseni Ejehi, ndetse n’umunyedini Ayatollah Ali Reza Arafi.

Aba bayobozi baganiriye ku buryo Inteko y’Abanyedini izwi nka “Assembly of Experts” ishobora guterana igatora umuyobozi mushya w’idini muri Iran.

Iyi nteko igizwe n’abanyedini 88 bafite ububasha bwo guhitamo Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu.

Ariko ibikorwa byayo byahungabanyijwe n’ibitero Israel na Amerika biherutse kugaba, byibasiye inyubako zayo ziri mu mujyi wa Qom.

Amafoto yagaragaye nyuma y’ibi bitero agaragaza ko inyubako nkuru y’iyi nteko yasenyutse cyane, nubwo kugeza ubu hataramenyekana niba hari abayiguyemo.

Ku rundi ruhande, iyi ntambara iri no kugira ingaruka mu bihugu byo mu Burayi, aho polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gukorera ubutasi Iran.

Aba bagabo bakekwaho gukusanya amakuru ku bantu n’ahantu hafitanye isano n’umuryango w’Abayahudi mu mujyi wa London.

Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe mu gikorwa cyateguwe mbere, cyabereye mu duce twa Barnet na Watford.

Mu bafashwe harimo umugabo umwe w’umunya-Iran n’abandi batatu bafite ubwenegihugu bubiri bw’u Bwongereza na Iran.

Abandi bantu batandatu na bo bafashwe bakekwaho gufasha uwakoze icyaha, bituma umubare w’abatawe muri yombi ugera ku bantu icumi.

Abashinzwe kurwanya iterabwoba mu mujyi wa London bavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bantu bari barimo gukorera serivisi z’ubutasi za Iran.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri London, Commander Helen Flanagan, yavuze ko ibi bikorwa biri mu iperereza rimaze igihe kinini rigamije guhagarika ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Yasabye abaturage cyane cyane abo mu muryango w’Abayahudi gukomeza kuba maso no gutanga amakuru igihe babonye ikintu giteye impungenge.

Uwahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’u Bwongereza, Lord Sedwill, yavuze ko ibi bishobora kugaragaza uburyo Iran ikoresha intambara itaziguye (asymmetric warfare) ikoresheje imitwe iyishyigikiye n’abakora ubutasi mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko Iran ishobora gukoresha imitwe nka Hezbollah n’Aba-Houthi mu rwego rwo guhangana na Israel na Amerika mu buryo butaziguye.

Ibi byose bigaragaza ko intambara iri hagati ya Iran, Israel na Amerika ishobora gukwira mu bice byinshi by’isi, aho ibihugu byinshi byatangiye kwitegura ingaruka zishobora guterwa n’iyo mirwano.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera ku mpande zombi, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zivuga ko iyi ntambara ishobora kuba imwe mu zikomeye cyane zishobora guhindura imiterere y’umutekano ku rwego rw’isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui