“…Mumpe amahoro mbeho.” – Lorenzo Musangamfura yasubije RIB yatanze gasopo ya nyuma ku banyamakuru ba siporo bandagazanya

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutanze gasopo ikomeye ku banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo ibasaba kureka amagambo ashobora guteza umwiryane n’amakimbirane mu bafana, bamwe mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kubigarukaho bagaragaza ibitekerezo n’impungenge zitandukanye.

Iyi gasopo yatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Yavuze ko hari bamwe mu bakora ibiganiro bya siporo bakomeje gukoresha amagambo akurura amatiku, agahanganisha abafana ndetse akanakwirakwiza ibihuha.

Dr. Murangira yasabye abakora ibyo biganiro kwitwararika no guha agaciro ka mikoro n’imbuga bavugira ho, kuko baba baganiriza imbaga nini y’ababakurikira.

Yagize ati: “Bantu mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mureke amatiku, gukurura umwiryane no gutangaza ibihuha.”

Mu gusobanura ibyo yavugaga, yatanze urugero rw’impaka ziherutse kugaragara hagati y’abanyamakuru ba siporo Rugaju Reagan wa RBA na Lorenzo Musangamfura wa SK FM, avuga ko bakabaye barigiye ku byabaye mbere aho abandi banyamakuru bari baraburiwe.

Ati: “Ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura. Muvuge siporo mu buryo buryoshya abantu aho kubahanganisha.”

Dr. Murangira yibukije kandi ko imbuga na mikoro abanyamakuru bakoresha bifite agaciro gakomeye, kuko amagambo bavuga ashobora kugera ku bantu ibihumbi cyangwa se na miliyoni.

Ati: “Iyo ufite abantu 3000 bagukurikira, uba ukoresha inama abantu 3000. Hari n’abageza kuri miliyoni. Icyo mujye mucyibuka.”

Yanavuze ko ubutaha RIB itazongera gutanga gasopo ahubwo ko abazagaragara mu bikorwa nk’ibyo bashobora guhamagazwa bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Ntawe tuzongera kwihanangiriza. Ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma. Ubutaha tuzajya tugutumiza witabe ubundi ukurikiranwe.”

Nyuma y’ayo magambo, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kugaragara ibitekerezo by’abaturage n’abanyamakuru bagaragaza uko babibona.

Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura uzwi nka Di Lorenzo, yagaragaje impungenge ku buryo amazina y’abantu ashobora kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa mu nama n’itangazamakuru (press conference) mbere y’uko habaho inzira zose z’ubutabera.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yabajije niba byaba bikwiye ko amazina y’abantu avugwa mu ruhame mu gihe bavugwaho ibyaha.

Yagize ati: “Ese RIB nyitaginze ryari mbereka ibyaha nkorerwa muri media? Ese ko mungenza uku ntacyo nakoze ahubwo kubera ibyo nakorewe, ubwo ngize icyo nkora mwangenza mute?”

Yanabajije inzego zirimo Ubushinjacyaha na Polisi niba hari icyaha cyaba kiri mu kuvuga ibyo umuntu yakorewe.

Yagize ati: “@ProsecutionRw @Rwandapolice @RIB_Rw niba hari ibyaha nkora, ntimwankurikirana aho gukomeza gutiza umurindi abanyica urubozo?”

Mu bundi butumwa yakomeje agaragaza ko atasobanukiwe impamvu izina rye ryavuzwe mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ati: “Murampa gasopo mumvuga muri press conference kuko nakoze iki?”

Yanabajije niba kuvuga izina ry’umuntu mu ruhame mbere yo kumuhamya icyaha bitaba bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwe.

Yagize ati: “Ese mutekereza ko kuvuga izina ry’umuntu muri press conference mbere y’uko aregwa n’urukiko bidateza ikibazo?”

Yongeyeho ko mu Rwanda abantu bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo, bityo ko hakwiye kubaho ubushishozi mu magambo atangazwa n’inzego zifite ijambo rikomeye mu gihugu.

Ati: “Ndi Umunyarwanda, mfite uburenganzira mpabwa n’itegeko. Mumpe amahoro mbeho.”

Ibi biganiro n’impaka biri gukomeza kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye ko abanyamakuru bagomba kwitwararika amagambo bavuga, mu gihe abandi bo bagaragaza ko hakwiye kubaho ubwitonzi mu kuvuga amazina y’abantu mu ruhame mu gihe batari bahamywa icyaha n’inkiko.

Ku wa 27 Gashyantare 2026, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwari rwatangaje ko Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju bahisemo inzira y’ibiganiro n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane yari yaragaragaye hagati yabo mu bihe byari byabanje.

Nubwo ibyo byari byaratangiye gukemuka binyuze mu biganiro, impaka ku mikorere y’itangazamakuru rya siporo n’imbibi z’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo zikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’imbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui