Amakuru mashya yizewe aturuka mu nzego zo hejuru za Leta i Kinshasa aravuga ko mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, hagejejwe intwaro zigezweho zirimo indege zitagira abapilote (drones) n’ibindi bikoresho bya gisirikare bivuye mu gihugu cya Serbia.
Aya makuru yashyikirijwe MCN n’umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye atangazwa, agaragaza ko izi ntwaro ziteganyijwe koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kongerera imbaraga ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo mu mirwano ihanganyemo n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Aya makuru aje mu gihe ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bukomeje gufata indi ntera. Ubu bufatanye bwongeye gukomera cyane kuva mu mwaka wa 2022, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi i Bujumbura, aho impande zombi zumvikanye ku bufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Kuva icyo gihe, ingabo z’u Burundi zagiye zifatanya na FARDC mu bikorwa bya gisirikare byibanze mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru y’ibanga kandi agaragaza ko izi drones zifite ubushobozi bwo kugenzura ibice binini by’imirwano, gukusanya amakuru y’iperereza no kugaba ibitero ku ntego zihariye.
Abasesenguzi bavuga ko niba koko izi ntwaro zoherejwe ku rugamba, zishobora guhindura imiterere y’imirwano, zigaha FARDC ubushobozi bwo kugenzura neza ibirindiro by’abahanganye na yo, cyane cyane mu bice by’imisozi ya Minembwe, Uvira, Fizi na Mwenga.
Mu kindi cyagaragaye muri aya makuru, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Congo, zizwi nka MONUSCO, ngo zanze koherezwa mu mujyi wa Uvira kubera impungenge z’umutekano.
MONUSCO yasobanuye ko idashobora kohereza ingabo zayo mu gace karimo abarwanyi b’imitwe itagenzurwa neza, irimo Wazalendo na FDLR, isaba ko iyo mitwe yabanza gukurwa muri uwo mujyi mbere y’uko ingabo zayo zihagera.
Iyi mitwe yombi isanzwe ifatanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuyishinja ibikorwa byo kwibasira abasivili, birimo ubwicanyi, ihohoterwa n’ubujura, cyane cyane byibasira bamwe mu baturage b’Abatutsi batuye muri ibyo bice.
Koherezwa kw’izi ntwaro nshya, cyane cyane drones, bishobora kongera ubukana bw’imirwano no guhindura uburyo ibikorwa bya gisirikare bikorwa muri Kivu y’Amajyepfo. Abasesenguzi bavuga ko ikoranabuhanga ryo mu kirere rishobora gufasha ingabo za FARDC kugenzura neza aho abarwanyi baherereye no kugaba ibitero byihuse, ariko rikaba rishobora no kongera ingaruka ku baturage basanzwe, cyane cyane mu bice birimo imirwano ikaze.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuzamba, aho imirwano ikomeje kwiyongera, igateza ihunga rikomeye ry’abaturage. Abaturage benshi bamaze guta ingo zabo, mu gihe impande zihanganye zikomeje gushinjanya kuba intandaro y’ibikorwa by’urugomo n’ibyaha byibasira abasivili.
Nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro n’inzego zirebwa n’iki kibazo, agaragaza ko ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Congo n’u Burundi burimo kwaguka, ndetse ko ikoreshwa ry’intwaro zigezweho rishobora guhindura isura y’intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano n’iterambere ry’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe amakuru akomeje kuvuga ku kwaguka k’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya RDC n’u Burundi, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kwakiranwa ibyishimo byinshi i Bujumbura akubutse i Addis-Abeba muri Ethiopie, aho yari yitabiriye inama zamuhesheje inshingano nshya ku rwego rw’umugabane.
Ndayishimiye yakiriwe mu cyubahiro gikomeye, aho abaturage benshi baje kumwakira ku mihanda yo mu murwa mukuru, nyuma y’ubukangurambaga bwari bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi. Yagaragaye ari kumwe n’umugore we, bombi basuhuza imbaga y’abaturage bari bahagaze ku nkengero z’imihanda, mu birori byagaragazaga ishema n’akanyamuneza.
Bamwe mu baturage bageze aho basasa ibitenge hasi kugira ngo Perezida abinyureho atambuka, nk’ikimenyetso cyo kumushimira no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yahawe yo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni inshingano yasimbuyemo Perezida João Lourenço wa Angola, akaba ari we Perezida wa mbere w’u Burundi uhawe kuyobora uwo muryango.
Mu mwaka umwe agomba kumara ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ndayishimiye ahanzwe amaso ku ruhare azagira mu gukemura ibibazo by’umutekano byugarije umugabane, birimo intambara zikomeje muri Sudani no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibibazo by’iterabwoba mu karere ka Sahel. Izi nshingano nshya ze zije mu gihe igihugu cye gisanzwe gifite uruhare rugaragara mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ibintu bishobora kongera uburemere bw’uruhare rwe ku rwego rw’akarere n’umugabane muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

