Mu gihe hamaze iminsi havugwa amakuru ateye impungenge mu baturage ba Repubulika ya Centrafrique ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) zishobora kuba ziri mu myiteguro yo kuva muri iki gihugu, ubuyobozi bw’ubu butumwa bwamaganye ayo makuru bushimangira ko nta gahunda yo kuhava ihari.
Ni impaka zimaze ibyumweru zivugwa hirya no hino mu gihugu, aho bamwe mu baturage bagiye babona ibirindiro bimwe na bimwe bya MINUSCA bifunga imiryango, bigatuma bakeka ko ari igikorwa cyo gupakira imizigo mbere yo gutaha burundu.
Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 25 Werurwe 2026, ubuyobozi bwa MINUSCA bwasobanuye ko ibyo bikorwa biri gukorwa ari igice cy’amavugurura agamije kunoza imikorere, aho ari na bwo hafashwe icyemezo cyo gufunga ibirindiro 21 byari bimaze igihe kinini bikoreshwa, cyane cyane ibyari byashyiriweho by’agateganyo.
Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA, Humphrey Nyone, yavuze ko nubwo hari ibirindiro biri gufungwa, bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ingabo ziri gutaha, ahubwo ari uburyo bwo kongera gutegura neza ibikorwa hashingiwe ku bushobozi buhari, cyane cyane mu gihe ubutumwa buhanganye n’ibibazo by’amafaranga.
MINUSCA yashinzwe mu 2014 nyuma y’ibibazo bikomeye by’umutekano byatewe na coup d’Etat yo ku wa 24 Werurwe 2013, ikaba yaraje igamije gufasha kugarura ituze n’umutekano mu gihugu cyari cyugarijwe n’imirwano n’amacakubiri.
Muri uru rwego rwo kugarura amahoro, ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza uruhare rugaragara muri MINUSCA, aho ibikorwa byazo bitandukanye byagiye bishimirwa kenshi n’abayobozi ndetse n’abaturage ba Centrafrique.
Mu bihe byashize, abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo, aho bashimiwe uburyo bakora amanywa n’ijoro mu bice bikomeye, bagafasha kugarura umutekano no kurinda abasivili.
Si mu rwego rw’umutekano gusa kuko izi ngabo zanagize uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Mu mpera za 2025, zubakiye abaturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto uruganda ruto rukora imigati, igikorwa cyafashije guteza imbere ubukungu bw’aho batuye no kuzamura imibereho yabo.
Byongeye kandi, mu bikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi, ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 400 bo muri Komine ya Mingala, zibavura indwara zitandukanye zirimo malaria, iz’uruhu n’izifata mu kanwa, ndetse zinasuzuma indwara zitandura nka diabète n’umuvuduko w’amaraso.
Ibi bikorwa byose bigaragaza ko nubwo hari impinduka ziri gukorwa muri MINUSCA, ubutumwa bwo kugarura amahoro no gufasha abaturage bugikomeje, kandi bugashyigikirwa n’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda bikomeje gutanga umusanzu ugaragara.
Mu gihe rero MINUSCA ikomeje kuvugurura imikorere yayo, ubuyobozi bwayo burasaba abaturage kudaha agaciro ibihuha, ahubwo bagakomeza kwizera uruhare rw’ubu butumwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


