Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye impamvu zikomeye cyane yabaye Ishingiro ryo kuzamura umusanzu wa mituweli

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli byaturutse ku mpinduka zikomeye zashyizwe muri iyi gahunda, zirimo kongeramo serivisi z’ubuvuzi zari zisanzwe zitagerwaho n’abaturage benshi.

Ibi yabigarutseho ku wa 19 Werurwe 2026, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yasobanuye ko izi mpinduka zigamije kongerera Mituweli ubushobozi bwo kwita ku buzima bw’Abanyarwanda mu buryo burambye.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zateye izamuka ry’umusanzu ari uko Mituweli yatangiye gutanga serivisi zihenze cyane, zirimo kuvura kanseri, kuyungurura no gusimbuza impyiko, kubaga amagufwa n’umugongo, gusimbuza ingingo, ndetse no gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga.

Yagaragaje ko izi serivisi zonyine zizatuma amafaranga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, Rwanda Social Security Board, cyishyura yiyongera nibura miliyari 21 Frw ku mwaka, harimo miliyari 9 Frw zigenewe gusa imiti ya kanseri.

Ati: “Ni amafaranga menshi cyane, ni yo mpamvu byabaye ngombwa kongera uruhare rw’abaturage ariko mu buryo budakabije.”

Mu mavugurura yatangajwe ku wa 24 Gashyantare 2026, hagaragajwe ko abaturage bazajya batanga amafaranga atandukanye bitewe n’ibyiciro by’ubudehe: Icyiciro cya mbere: bishyurirwa 100% na Leta. Icyiciro cya kabiri: 3000 Frw. Icyiciro cya gatatu: 5000 Frw. Icyiciro cya kane: 8000 Frw. Icyiciro cya gatanu: 20.000 Frw

Imibare ya RSSB igaragaza ko hafi 90% by’Abanyarwanda bazajya bishyura hagati ya 4000 Frw na 8000 Frw.

Nubwo aya mafaranga yiyongereye ugereranyije n’aya mbere (3000 Frw), Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko akiri make ugereranyije n’igiciro cya serivisi zizajya zitangwa.

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko kudazamura Mituweli mu myaka yashize byagize ingaruka ku ireme ry’ubuvuzi, agereranya uko byari bimeze no “gukamura ikintu cyamaze amazi.”

Yatanze urugero ku barwayi b’impyiko, aho mbere Mituweli yishyuraga kuyungurura inshuro 18 gusa, nyamara umuntu abikenera nibura gatatu mu cyumweru, buri nshuro igatwara 75.000 Frw—ikiguzi cyari kigoye cyane ku muturage usanzwe.

Yongeyeho ko ubu hari n’iterambere mu buvuzi rikorerwa mu Rwanda, aho abaganga b’Abanyarwanda bamaze kunguka ubumenyi buhambaye, harimo no gusimbuza impyiko ndetse no gutegura kubaga umutima.

Mu Nteko Ishinga Amategeko, Deogratias Nzamwita yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima ishyira imbaraga mu gusobanurira abaturage neza izi mpinduka, kugira ngo bazumve impamvu y’izamuka ry’umusanzu.

Na Etienne Mvano Nsabimana yagaragaje ko gutanga amakuru ahagije bizafasha kugabanya impungenge abaturage bagaragaza.

Ku ruhande rwa Komisiyo, Anastase Nabahire yibukije ko kongera umusanzu bikwiye kujyana no gukemura ibibazo bikigaragara, nko kutabona imiti mu mavuriro cyangwa kutumvikana hagati y’abaganga ku byerekeye imiti ihabwa abarwayi.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko gahunda ya Mituweli imaze imyaka 25, kandi yagize uruhare runini mu kugeza serivisi z’ubuvuzi ku baturage benshi hashingiwe ku ihame rya magirirane.

Minisitiri Nsanzimana yashimangiye ko nubwo hari izamuka ry’umusanzu, intego nyamukuru ari ukugira ngo buri Munyarwanda abashe kubona ubuvuzi bugezweho kandi bufite ireme, hatitawe ku bushobozi bwe.

Imisanzu mishya yatangiye gutangwa, biteganyijwe ko izatangira gukurikizwa byuzuye muri Nyakanga 2026.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko ikiguzi cya serivisi zongerewe muri mituweli ari cyo cyatumye umusanzu wongerwa 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui