Ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje gusiga Abanyarwanda n’Isi muri rusange bibaza ku ruhare rw’ibyari bikwiye kubaka sosiyete, ariko bikayisenya.
Mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside wabaye ku wa 10 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje mu buryo burambuye uko itangazamakuru ryahinduwe intwaro ikomeye mu gushishikariza ubwicanyi.
Yasobanuye ko Jenoside itateguwe gusa n’abanyapolitiki cyangwa abasirikare, ahubwo yanashyigikiwe bikomeye n’abari mu itangazamakuru, by’umwihariko Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yakoresheje imbaraga zayo mu buryo bw’uburiganya.
Iyi radiyo yatangiye kumvikana mu 1993, iza yiyerekana nk’urubuga rw’imyidagaduro n’amakuru asanzwe, nyamara inyuma y’iyo sura nziza hari umugambi mubisha wo gukwirakwiza urwango no gushishikariza ubwicanyi.
Abayobozi bakomeye mu nzego za leta bagize uruhare rutaziguye mu ishingwa n’imikorere ya RTLM. Abo barimo Donath Hakizimana, wari Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’iperereza, yagize uruhare mu gushakira radiyo amakuru ndetse no kuyihitiramo abanyamakuru b’intagondwa.
Gaspard Musabyimana we yagenzuraga ibiganiro ndetse akorana n’abari bashinzwe iperereza, mu gihe Ferdinand Nahimana yari mu bacurabwenge bakomeye bashyizeho ingengabitekerezo ya Jenoside, anagira uruhare mu gutegura gahunda ya “Auto-défense civile” yashishikarizaga abaturage kwifatanya mu bwicanyi.
Mu rwego rwo gukurura no kuyobya urubyiruko, RTLM yitabaje abanyamakuru bamenyereye gutanga ibiganiro bikundwa cyane, cyane cyane ibishingiye ku muziki, imyidagaduro n’imikino. Abo barimo Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki na Joseph Gatsikira.
Uburyo bakoragamo bwatumaga radiyo iba igikoresho gikurura benshi, bityo ubutumwa bw’urwango bukagenda bwinjira mu mitima y’abaturage buhoro buhoro.
Habimana Kantano ni umwe mu banyamakuru bagaragajwe cyane nk’uwifashishije ubwamamare bwe mu kuyobya urubyiruko.
Yari azwi nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports, aho yajyaga agaragara yambaye imyenda y’iyi kipe ndetse akitwaza ingoma, ibintu byamuhaga igikundiro gikomeye mu rubyiruko. Uwo mwihariko yawukoresheje nk’inzira yo kugera ku mitima y’abamukurikiraga, aho yavanagaho imbibi hagati y’imyidagaduro n’ubutumwa bw’urwango.
Amagambo yakwirakwizwaga kuri RTLM ntiyari asanzwe, kuko yuzuzaga imitima y’abantu urwango n’ubugome, agahindura abantu basanzwe abicanyi.
Imvugo nk’izo guhamagarira kwica no gutuka Abatutsi zakomeje gusakara mu gihugu hose, mu gihe abaturage benshi bumvaga RTLM nk’ijwi ry’ukuri kubera uburyo yitwikiriye imyidagaduro n’amakuru asanzwe.
Uko gukoresha imiziki igezweho nka Zouk, Rumba ndetse n’izindi njyana mpuzamahanga byatumaga radiyo ikundwa cyane n’urubyiruko, bikayifasha gukwirakwiza ubutumwa bwayo mu buryo bworoshye ariko bufite ubukana bukomeye. Ibi byagize uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside igira umuvuduko udasanzwe, aho mu minsi 100 gusa, abarenga miliyoni bishwe.
Ubutumwa bwa Dr. Bizimana bwagarutse ku isomo rikomeye: itangazamakuru rifite imbaraga zidasanzwe, rishobora kubaka cyangwa gusenya igihugu. Iyo rikoreshwa nabi, rishobora guhinduka intwaro irenze izindi mu kwangiza sosiyete. Ni yo mpamvu ashimangira ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no gusobanukirwa neza amateka yayo, cyane cyane uruhare rw’abakoresheje amagambo nk’amasasu.
Uyu munsi, u Rwanda n’Isi yose basabwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose, cyane cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo amateka mabi atazisubiramo ukundi. Kwibuka si ugusubiza amaso inyuma gusa, ni no kubaka ejo hazaza harangwa n’ukuri, ubumwe n’ubwiyunge.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

