Impaka ku mikoreshereze y’amagambo mu mibereho ya buri munsi zongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, agarutse ku ijambo “gutwika” rikunze gukoreshwa cyane cyane mu rubyiruko, asaba ko ryajya rikoreshwa mu buryo buboneye kandi rigasimbuzwa mu gihe ridakwiye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri TV10 ku wa 3 Mata 2026, aho yasobanuye ko nubwo amagambo ari igice cy’umuco n’iterambere ry’ururimi, hari ayo bidakwiye gukoreshwa mu buryo bwisanzuye bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ijambo “gutwika” rifite ibisobanuro bisanzwe mu Kinyarwanda, nko gutwika ibyatsi, imbagara cyangwa ibindi bintu bifata umuriro.
Icyakora, yavuze ko kurikoresha mu mvugo z’imyidagaduro nko mu bitaramo cyangwa mu birori, aho bavuga ngo “tugiye gutwika” bashaka kuvuga kwishimisha cyane, bishobora kuba ikibazo ku bantu bafite amateka akomeye afite aho ahuriye n’iryo jambo.
Yagize ati, “Ijambo ubwaryo si ribi, ariko rishobora gukoreshwa nabi. Hari aho rikwiriye, ariko hari n’aho ridakwiye. Mu birori cyangwa mu gitaramo, gukoresha ijambo ‘gutwika’ bishobora kwibutsa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.”
Yagarutse cyane ku mateka yo mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho, aho gutwika inzu z’Abatutsi byakoreshejwe nka politiki yo kubatera ubwoba no kubatoteza. Icyo gihe, inzu nyinshi zari zubakishije ibyatsi, bigatuma gutwika biba uburyo bworoshye bwo gusenya no kwirukana abaturage.
Yasobanuye ko ibyo bikorwa byaje gufata indi ntera mu 1960, aho byabaye gahunda igamije gutoteza no guhohotera Abatutsi mu buryo bwagutse. Ibi byasize ibikomere bikomeye ku babibayemo ndetse no ku rubyaro rwabo.
Ati, “Iyo umuntu aba mu gihugu agomba kumenya amateka yacyo. Gutwikira abantu utoranyije ubwoko bwabo byakoreshejwe nka politiki mbi. Ni amateka tugomba kwigiraho kugira ngo tutayasubiramo.”
Mu gusobanura uburemere bw’iri jambo, Minisitiri Bizimana yasabye abantu kwishyira mu mwanya w’abahuye n’ayo mateka, batekereza ku ngaruka zo gutwikirwa inzu cyangwa kubura ubuzima n’ibyabo kubera umuriro watewe n’abandi.
Yagize ati, “Tekereza umuntu aje agafata inzu yawe akayisukaho lisansi cyangwa mazutu, akayitwika. Ibyo byasiga iki mu mutima wawe? Hari abantu babaye muri ibyo, kandi hari n’ababakomokaho bagifite ibyo bikomere.”
Ibi bitekerezo byakuruye impaka zitandukanye cyane cyane mu rubyiruko, aho bamwe bagaragaje ko bishobora gutuma imikoreshereze y’ururimi igorana, abandi bakavuga ko ari ngombwa kugira ubwitonzi mu mvugo kugira ngo hubahirizwe amateka n’amarangamutima y’abandi.
Hari abavuga ko amagambo agenda ahindura ibisobanuro bitewe n’igihe n’imikoreshereze, bityo ko “gutwika” mu mvugo z’ubu byaba byarafashe indi ntego itari iyo mu mateka. Ariko ku rundi ruhande, hari abashyigikiye ko amagambo afite inkomoko ikomeye mu mateka akwiye kwitonderwa by’umwihariko.
Minisitiri Bizimana yanagarutse ku kibazo cy’izina “Rutwitsi” ryongewe ku mazina y’umuhanzi Juno Kizigenza, aho yasabye ko ryakurwaho bitewe n’ubusobanuro rifite mu mateka y’u Rwanda.
Yasoje asaba urubyiruko n’abandi bose gushaka amagambo meza kandi yubaka mu gihe cy’ibirori n’imyidagaduro, amagambo atagira aho ahurira n’amateka mabi, ahubwo akagaragaza ibyishimo n’ubuzima bwiza mu buryo budakomeretsa abandi.
Ibi biganiro bikomeje kugaragaza ko ururimi atari igikoresho cyo kuvuga gusa, ahubwo ari n’umuyoboro w’amateka, umuco n’amarangamutima y’abaturage. Bityo, kurwitwararika no kurukoresha neza bikaba imwe mu nzira zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge burambye mu Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

