Melania Trump yatumiye umugore wa Perezida Ndayishimiye mu nama ya mbere idasanzwe mu mateka ya Amerika

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, yatumiye abagore b’abakuru b’ibihugu bagera kuri 45 baturutse hirya no hino ku Isi, barimo Angeline Ndayishimiye, mu nama ikomeye izabera i Washington, D.C. igamije guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga ku bana.

Iyi nama, iteganyijwe gutangira ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, izabera ku cyicaro cya United States Department of State, mbere yo gusozwa ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri White House, ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Amerika.

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umugore wa Perezida w’u Burundi yemeza ko Angeline Ndayishimiye yamaze kwakira ubutumire kandi azitabira iyi nama, ifatwa nk’idasanzwe mu mateka ya Amerika, kuko ari ubwa mbere umugore wa Perezida atumiye abiantu benshi baturutse mu bihugu byinshi icyarimwe.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugushakira hamwe ibisubizo byazamura ireme ry’uburezi bw’abana, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Byitezwe ko iyi nama izahuza kandi n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi bigera kuri 28, birimo OpenAI, Microsoft, xAI, Meta, Adobe na Google, bizaganira ku buryo byagira uruhare mu guteza imbere uburezi bukoresha ikoranabuhanga.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi n’iterambere bavuga ko ubutumire bwatanzwe kuri Angeline Ndayishimiye bugaragaza intambwe u Burundi bukomeje gutera mu kwagura umubano mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi n’ikoranabuhanga.

Ni inama ishobora no kuba urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu, no gushimangira ubufatanye mu guhanga udushya twafasha abana kubona uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui