Ijwi ry’ubuhamya riremereye, amagambo yuzuye amarira n’agahinda, n’amateka atazibagirana byahurijwe hamwe mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 10 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32.
Ni igikorwa cyongeye kwibutsa u Rwanda n’Isi yose uburemere bw’ibyabaye, ariko nanone gitanga ubutumwa bukomeye bw’uko ayo mateka atazongera kwisubiramo ukundi.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri adashobora guhindurwa cyangwa kugorekwa, nubwo hari abagerageza kuyahindura. Yagaragaje ko abafite uwo mugambi bafite urugamba rukomeye, kuko ukuri kw’amateka gushingiye ku buhamya, inyandiko n’ibimenyetso simusiga byemejwe n’inkiko mpuzamahanga.
Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga Théoneste bwakoze ku mitima ya benshi. Yasobanuye urugendo rwe rwuzuyemo amahano, aho yabonye Interahamwe zica Abatutsi mu buryo ndengakamere, harimo n’aho umwe witwaga Bahati Enock yishwe, umutima we ukurwamo ukaribwa. Ibi byose byagaragaje ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe, aho ubuzima bw’umuntu bwateshejwe agaciro burundu.
Ngiruwonsanga yakomeje asobanura uburyo bahungiye mu Kiliziya bizeye kuhagirira umutekano, ariko bikarangira ari ho bagwirirwa n’ibitero. Yavuze uko yakurwaga mu mirambo, amaraso yamusendereye ku mubiri, ndetse n’uburyo yakomeretse bikomeye, ibintu byerekana ubukana Jenoside yakozwemo.
Perezida Kagame yagarutse kuri ubu buhamya avuga ko ari ukuri kudashidikanywaho, kandi ko kugoreka ayo mateka ari ukwiyibagiza ukuri kw’ibyabaye. Yavuze ko ibihe nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo bitazigera bisubira ukundi.
Yagize ati: “Ntawe uzongera gupfa nk’uko byagenze kiriya gihe. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”
Aya magambo yasobanuye ubushake n’ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kwirinda no kurinda igihugu cyabo.
Yakomeje agaragaza ko igihugu cy’u Rwanda kitazongera kwicwa kabiri, ati: “Mbere y’uko wica u Rwanda, ruzakwica.”
Ibi byagaragaje umurongo uhamye wo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu, aho buri wese, kuva ku muto kugera ku mukuru, asabwa kugira uruhare mu kubirinda.
Perezida Kagame yashimangiye ko kwibuka Jenoside bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yavuze ko abarokotse Jenoside ari isoko y’imbaraga n’ubumuntu igihugu kivomaho, kandi ko batari bonyine kuko igihugu cyose gihagaze hamwe na bo.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka no kugera ku iterambere kubera ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse n’ubutabera bwashyizwe imbere. Yibukije ko abayobozi bagize uruhare muri Jenoside bahanwe n’inkiko mpuzamahanga, ndetse n’Inkiko Gacaca zikaba zaragize uruhare rukomeye mu kugaragaza ukuri no gutanga ubutabera.
Yanagarutse ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo mu 2018 cyo kwemeza inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu kwemera ukuri kw’amateka, nubwo hari igihugu kimwe cyakomeje kubihakana.
Perezida Kagame yanenze abashaka kugoreka amateka, avuga ko atari ikibazo cy’ubumenyi buke ahubwo ari umugambi ufite izindi nyungu. Yavuze ko ibi bituma impungenge zo kongera kubona Jenoside yisubiramo zigihari, cyane cyane mu gihe abantu baba ba ntibindeba.
Yibukije ko Jenoside itangira mu mvugo z’urwango zititabwaho, zigakura zikagera ku bikorwa by’urugomo. Yagaragaje ko mbere ya Jenoside, Interahamwe zatozwaga ku mugaragaro, intwaro zinjizwa mu gihugu, ariko amahanga akabyirengagiza.
Yanagarutse ku butumwa bwigeze koherezwa muri Mutarama 1994 n’Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bwagaragazaga ko hari gutegurwa Jenoside, ariko bukirengagizwa. Yavuze ko uwo muyobozi yanategetswe kutagira icyo abikoraho, ibintu byatumye amahano aba.
Perezida Kagame yavuze ko ibi byagaragaje intege nke z’amahanga mu gukumira Jenoside, ndetse anaburira ko n’uyu munsi hari aho ibintu bisa n’ibyo byigeze kuba bikigaragara, cyane cyane mu karere.
Yashimangiye ko Jenoside itangiye gushyirwa mu bikorwa mu 1994, Abatutsi bahizwe hose, nta hantu na hamwe hari umutekano, ibintu byatumye igihugu cyinjira mu bihe bikomeye cyane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

