Imirwano ikomeye yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ku wa 5 Mata 2026 abaturage bo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru babyukiye ku rusaku rw’amasasu hagati y’ingabo za AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Amakuru aturuka mu duce twa Tongo na Shingisha, mu murenge wa Osso Banyungu, agaragaza ko iyi mirwano yahuje AFC/M23 n’imitwe irimo UPCRN na ANCDH/AFDP, byose bikaba byarushijeho gukaza umutekano muke mu gace kari gasanzwe karangwa n’intambara z’urudaca.
Abaturage baho bavuga ko kuva mu gitondo amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje yumvikanye mu buryo bukomeye, bamwe bakaba bahungiye mu mashyamba n’ahandi bakeka ko hari umutekano.
Hari impungenge ko iyi mirwano ishobora gukwira mu bindi bice bya Masisi no mu turere tuyegereye, bigatuma ikibazo cy’abimuwe n’intambara kirushaho gukomera.
Ibi biza mu gihe urugendo rw’ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 rukomeje kugenda rudasobanuka neza, aho amakuru mashya agaragaza ko bishobora kwimurirwa mu Busuwisi mu minsi ya vuba.
Ibiganiro byari byaratangiriye i Doha muri Qatar byari byitezweho gutanga icyizere cyo guhagarika imirwano, ariko byagiye bihura n’imbogamizi zitandukanye.
Mu mpera z’umwaka wa 2025, urugamba rwabereye mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira rwatumye Leta ya RDC isubika kwitabira ibiganiro nyuma y’uko itsinzwe na AFC/M23.
Nubwo hari icyizere cy’uko ibiganiro byasubukurwa nyuma y’uko AFC/M23 yemeye kuva mu mujyi wa Uvira bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byaje guhinduka bitewe n’intambara yadutse mu Burasirazuba bwo Hagati ku wa 28 Gashyantare 2026, yagize ingaruka ku mikorere ya Qatar nk’umuhuza.
Ikigo mpuzamahanga CIC (Center on International Cooperation) cyo muri Kaminuza ya New York cyatangaje ko kwimurira ibiganiro mu Busuwisi bishobora gutuma bikomeza nta nkomyi zituruka ku bibazo by’akarere Qatar ibarizwamo.
Hari amakuru avuga ko Amerika yasabye ko ibiganiro byakomereza muri icyo gihugu ku wa 14 Mata 2026, nubwo kugeza ubu nta ruhande ruremeza ko ruzabyitabira.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ikomeje gushinja Leta ya RDC kutubahiriza amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha, ivuga ko igikomeje kugaba ibitero mu bice byinshi byiganjemo abasivili, cyane cyane muri Minembwe ihuza teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu karere bavuga ko kuba imirwano ikomeza kwiyongera mu gihe ibiganiro bitarafata umurongo uhamye, bishobora gutuma icyizere cy’amahoro kirushaho kugabanuka.
Ariko bagaragaza ko kwimurira ibiganiro mu Busuwisi bishobora kuba amahirwe mashya, ariko bigasaba ubushake bwa politiki ku mpande zombi kugira ngo bigire icyo bigeraho.
Mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo ubuhunzi, ubukene n’ihungabana, amaso menshi akomeje guhanga ku cyerekezo cy’ibi biganiro n’uko bishobora kugira uruhare mu guhagarika iyi mirwano imaze igihe kinini mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

